Impuguke za GIZ zemeza ko Rwanda Peace Academy yakomeza gufashwa

Abagenzuzi bigenga bashinzwe kugenzura uburyo ikigo cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) gikoresha inkunga kigenerwa n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere (GIZ), baravuga ko iki kigo gikwiye kugenerwa inkunga ndetse ikiyongera kugirango kirusheho kwesa imihigo.

Aba bagenzuzi bavuze ibi kuri uyu wa mbere tariki 04/11/2013, nyuma yo kugaragarizwa uburyo gahunda GIZ yateye inkunga zagenze, ibyishimirwa ndetse n’ibikwiye gukosorwa kugirango mu bihe biri imbere umusaruro uzarusheho kwiyongera.

Iri tsinda rigizwe n’abantu babiri, bavuze ko n’ubwo batatangaza ibyavuye mu bugenzuzi bakoze kuko raporo izaba yarangiye mu byumweru bibiri biri imbere, ntibabura kuvuga ko iri shuri rikwiye gukomeza rigafashwa, kuko ibyo rikora bigira uruhare runini mu kwimakaza umuco w’amahoro.

Aba bagenzuzi bagaragarijwe mu buryo burambuye ibyo ikigo kimaze kugeraho.
Aba bagenzuzi bagaragarijwe mu buryo burambuye ibyo ikigo kimaze kugeraho.

Dr Geoffrey Njeru, umwe muri aba bagenzuzi, yagize ati: “Ndibwira ko Rwanda Peace Academy ikiri ikigo gishya kirimo kwiyubaka. Ikigo nk’iki kiba gikeneye gufashwa. Turasaba ko cyakomeza gufashwa kugeza ubwo kizaba kibasha kwibonera ubushobozi bwose gikenera”.

Yongeraho ko iki kigo kigira uruhare runini mu guhugura abantu bagira uruhare mu bikorwa byo kugarura no kwimakaza amahoro mu bice bitandukanye muri Afurika ndetse no hanze yayo. Ibi rero bikwiye kurushaho gushyirwamo imbaraga.

Methode Ruzindana ushinzwe amahugurwa muri Rwanda Peace Academy, avuga ko iyi gahunda isanzwe ikorwa iyo igikorwa kigeze hagati, kugirango barebe aho ibikorwa bigeze, ingorane zirimo ni izihe ndetse n’icyakorwa kugirango ziveho.

Iri tsinda ry'abagenzuzi ryasuye inyubako za Rwanda Peace Academy.
Iri tsinda ry’abagenzuzi ryasuye inyubako za Rwanda Peace Academy.

Avuga ko mu busanzwe, inkunga ya GIZ ica mu cyishwe EASF (Eastern Africa Standby Force), gusa ngo banaganiriye uburyo bazashyira umukono ku masezerano hagati y’ibi bigo byombi.

Rwanda Peace Academy, ni ishuri ritanga amahugurwa ku rwego mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2010, rikaba ritanga amahugurwa y’ibyumweru bibiri ndetse n’icyumweru kimwe, riyaha abantu barimo abasivile, abapolisi ndetse n’abasirikare. Kugeza ubu rikaba rimaze kwigisha abantu barenga 700.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka