Impamvu Rucagu yambara ishati iriho ifoto ya Perezida Kagame

Rucagu Boniface avuga ko impamvu akunze kwambara ishati iriho amafoto ya Perezida Paul Kagame, ari agaciro amuha ndetse no kuzirikana ibyiza yagejeje ku Banyarwanda.

Rucagu yasobanuye impamvu yambara ishati iriho ifoto ya Perezida Kagame
Rucagu yasobanuye impamvu yambara ishati iriho ifoto ya Perezida Kagame

Iyo muganira akakubwira amateka ye, usanga ari umuyobozi utangaje kubera imirimo ikomeye yagiye akora kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ubu, akaba ubu ari mu Kanama ngishwanama k’Inararibonye.

Mu biganiro bye usanga agusangiza amateka y’ubuzima yanyuzemo, mu mirimo yakoze muri Politiki ndetse n’uburyo yagiye abona itandukaniro rihari ku ba Perezida bayoboye u Rwanda.

Ku bijyanye n’imyambarire yihariye utasangana undi muyobozi wese, Rucagu avuga ko ari umwihariko we wo gukunda Umukuru w’Igihugu.

Ati “Mfite impamvu nyinshi zituma mukunda, ariko umwihariko ni uko ari Umuyobozi mwiza kandi ukunda Abanyarwanda bose, ubwo iyo mvuga bose nanjye ndimo”.

Rucagu yongeraho ko kuba yambara umwambaro uriho ifoto ya Perezida Paul Kagame, atari ukugaragaza ko arusha abandi kumukunda, ahubwo ko we aribwo buryo bwe abigaragazamo.

Yatanze urugero ko atari we muntu wa mbere ugaragaje amarangamutima ye, yambara umwambaro uriho ifoto y’uwo akunda.

Ati “Barambara Messi na Bob Marley bakabakomera amashyi, nakwambara Perezida bagatangara. Ndibaza impamvu uwambaye umwambaro uriho ifoto y’ibyamamare binyuranye hirya no hino ku Isi ari we baha agaciro”.

Abajijwe impamvu akunda kuyambara igihe habaye inama ndetse n’ibikorwa bimuhuza n’abantu benshi, Rucagu yavuze ko ari bwo aba yumva ko ayambaye mu gihe gikwiriye.

Ati “Ariko reka nkubaze, aho utuye cyangwa ugenda nta bantu usanga bambaye Messi? ubwo se mu Rwanda ari Messi ari na Perezida ukwiye kwambarwa ubona ari nde?”.

Arongera ati “Messi utigeze ubona, Messi utarabohoye u Rwanda mukamutambagirana mu mwambaye mu gatuza, abantu bakagukomera amashyi ngo waberewe, njye Rucagu nakwambara Perezida, bati ariko nk’uyu yambaye ate? Nka buriya ni ukubera iki?”

Rucagu yatanze urundi rugero ku muhanzi w’icyamamare Bob Marley, uburyo yigaruriye imitima y’Abanyarwanda, bagakunda kwambara imyambaro iriho amafoto ye.

Ati “Kubona abantu bakomera amashyi uwambaye Bob Marley, bakayakomera uwambaye Messi utaragera no mu Rwanda, bagera k’uwambaye Kagame wabohoye u Rwanda akarugeza ahangaha, akaruhesha agaciro ku Isi hose, bati buriya uriya yambaye ate”.

Rucagu yitabiriye Umushykirano yambaye ishatsi iriho Perezida Paul Kagame
Rucagu yitabiriye Umushykirano yambaye ishatsi iriho Perezida Paul Kagame

Rucagu yemeje ko kwambara ishati iriho ifoto ya Perezida Kagame, abifata nk’igihango afitanye na we ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ati “Umukuru w’Igihugu ni ikirenga muri byose, kumwambara rwose njye mbona ari ishema ry’uko Igihugu gifite Umuyobozi ukunda abo ayobora, Umuyobozi uha Igihugu icyerekezo (vision)”.

Imodoka ye yayise ‘Mpatswenumugabo’

Rucagu avuga ko imodoka ye yayihaye izina rya Mpatswenumugabo, kubera agaciro yagiye ahabwa n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akamushinga imirimo itandukanye irimo kuba Perefe, Guverineri ndetse akaza no kuba Umutoza mukuru w’Itorero ry’Igihugu.

Yagize ati “Jyewe Rucagu Boniface ndanyurwa, ni yo mpamvu imodoka yanjye nayise Mpatswenumugabo. Birumvikana umpatse uwo ari we, abantu bamwe bakavuga ngo Rucagu ndahakirizwaaaa! Ariko ababivuga ni uko batazi igisobanuro cy’amagambo”.

Asobanura imvugo igira iti ‘Ndi umwere nka Rucagu

Abantu benshi bakunze gukoresha iyi mvugo, ariko bashobora kuba batazi aho ikomoka nubwo bumvamo izina Rucagu.

Rucagu yasobanuye ko iyi mvugo yaturutse ku kuba yaragizwe umwere n’Inkiko Gacaca, ubwo yajyaga kuburana ku byaha bya Jenoside.

Ati “Nk’umwe wari umuyobozi icyo gihe Jenoside iba, nagombaga kujya gusobanura no gutanga amakuru ku bwicanyi bwabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe naragiye ndahagarara imbere y’inteko y’Abunzi ntihaboneka ugira icyo anshinja, nuko ntaha ndi umwere”.

Abaturage kuko ntari nzi icyo biteze kiri buve muri Gacaca, inkuru icyo gihe yabaye kimomo bati “Rucagu yabaye umwere”.

Nyuma abaje kujya baburanishwa n’Inkiko Gacaca iyo bisobanuraga bagashaka kugaragaza ko nta ruhare bagize muri Jenoside, aho kuvuga ko barengana cyangwa ko batakoze Jenoside bahitaga bavuga bati “Ndi umwere nka Rucagu”, nuko iyo ndahiro ifata ityo na n’ubu hari abakiyirahira.

Rucagu w’imyaka 78, yavukiye mu Karere k‘Ububeruka muri komini Nyamugali mu Ruhengeri (ubu ni mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru), akaba yarize amashuri y’ubwarimu ndetse aba n’umwarimu mu mashuri abanza, aza no kuba umuyobozi w’amashuri, aho yavuye ajya muri politiki ku ngoma ya Kayibanda no ku ya Habyarimana, aho yari Umudepite.

Rucagu ni umugabo w’abana 4 akaba avuka mu muryango w’abana 14, akaba imfura kwa nyina wari umugore wa kabiri, kuri ubu asigaranye abavandimwe 5.

Rucagu ni umugabo uzwiho guhanga udushya, cyane cyane aho yayoboye muri Ruhengeri

Rucagu akigera muri Perefegitura ya Ruhengeri ari Perefe, yahimbye indamukanyo y’abaturage agamije kubaranduramo ingengabitekerezo y’ingoma ya kera, ingoma yasize ikoze Jenosige yakorewe Abatutsi ikavangura Abanyarwanda.

Yagize ati “Nabahaye indamukanyo igira iti “Gira amahoro, ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge, amashyi ngo kaci kaci”. Kuba bari bamenyereye kuvuga ngo ‘muvoma yacu ramba’, bagombaga kubona ibisimbura ibyo hanyuma bakabiha n’amashyi kugira ngo bibacengeremo.

Rucagu Boniface yakoze imirimo inyuranye muri Repubulika zabayeho mu Rwanda, aho yabaye Umudepite, Sous Perefe, Perefe, Guverineri, ayobora itorero ry’igihugu, ubu akaba ari umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rucagu we yambara umwambaro uliho umuyobozi uhali kuko kera yambaraga uliho Habyalimana none yambaye uliho H.E.Ibya Rucagu byo ntawabitindaho Aliko ntacyo atwaye aruta ibigarasha byinshi nizindi nterahanwe zilirwa zisebya u Rwanda

Rudasingwa Japhet yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

@Ernestine, urakoze kuri icyi cyegeranyo ku buzima bwa Rucagu.
Komereza aho kuko inkuru yanditse neza mu burro butuma umusomyi agira amatsiko yo gukomeza gusoma ibikubiye mu bindi bika by’inkuru.
Hari agakosa kamwe nabone nifuza gukosora kuko Hari n’abandi banditsi bagakora.
Ntibavuga umugabo w’abana 4 kuko ntiyashakanye n’abana. Bavuga umugabo Ufite abana 4. Cyangwa se bakavuga se w’abana 4

Dodos yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka