Imiryango y’abarwanyi ba FDLR yatangiye kwishyira mu maboko ya MONUSCO itinya intambara

Bamwe mu bagize imiryango y’abarwanyi b’umutwe wa FDLR batashoboye gutaha mu Rwanda cyangwa kujya mu nkambi ya Kanyabayonga, kuva tariki ya mbere batangiye kwishyira mu maboko ya MONUSCO kugira ngo bajyanwe mu nkambi ya Kanyabayonga batazagerwaho n’imirwano ishobora kuba mu guhashya FDLR.

Umuyobozi w’inkambi ya Kanyabayonga yashyiriweho kwakira abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi n’imiryango yabo, Egide Karasisi Siberemundu avuga ko abana n’abagore bamaze kwigaragaza kugira ngo bavanwe mu duce barimo.

Abantu batandatu barakurwa mu mujyi wa Goma, batatu bave Ngungu muri Masisi, batanu bakurwe i Lushebere, batanu bave i Machumbi, babiri bave Mweso, Kateku harava 25, Lusoa have 12, abantu 61 baturuke Rusamambu, naho batatu bave Kikuku, ariko ngo n’abandi bashobora kugana inkambi kugira ngo batagerwaho n’ingaruka z’imirwano.

Siberemundu avuga ko abagore n’abana 280 bagomba kugera mu nkambi ya Kanyabayonga bakwiyongera ku bandi 44 basanzwe Kanyabayonga bagezeyo tariki ya 28/12/2015.

Bamwe mu bagize imiryango y’abarwanyi ba FDLR yigaragaje igihe ntarengwa cy’amezi atandatu FDLR yahawe na SADC na ICGLR cyo gushyira intwaro hasi ku bushake kirangira tariki ya 2/1/2015, ahateganyijwe gukoresha ingufu za gisirikare.

Imwe mu miryango y'abarwanyi ba FDLR yatangiye kwigaragaza ngo ijyanwe Kanyabayonga.
Imwe mu miryango y’abarwanyi ba FDLR yatangiye kwigaragaza ngo ijyanwe Kanyabayonga.

Umunyamabanga wa ICGLR, Prof Alphonse Daniel Ntumba Luaba Lumu yatangaje ko FDLR itabashije gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje kuko mu barwanyi bayo bari hagati 1500-2000 abashyize intwaro hasi ari kimwe cya gatatu.

Icyo FDLR ivuga ku iraswa riyitegereje

Umuyobozi wa FDLR, Gen Maj Victor Rumuri agaragaza abarwanyi 83 bashyize intwaro hasi, yatangaje ko umutwe ayoboye udatewe ubwoba no kuraswa cyangwa ngo uhangayikishwe n’igitutu urimo gushyirwaho kuko ibyo ukora aribyo wiyemeje.

Agira inama umuryango w’abibumbye na Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo kutabarasaho ahubwo ko basaba leta y’u Rwanda hakaba imishyikirano, gusa leta ya u Rwanda ikaba itarahwemye kuvuga ko nta mishyikirano izagirana na FDLR irimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Ibinyujije ku rukuta rwayo ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter, FDLR ivuga ko yababajwe no kuba Senateri Russ Feingold yifuriza FDLR kuraswa, ariko ngo ntibyayiciye intege kandi ku bushake bw’Imana impunzi z’abahutu zizatsinda.

Senateri Russ Feingold wahoze ari intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari ndetse akagira uruhare mu gushyigikira iraswa rya M23, tariki ya 30/12/2014 yatangaje ko FDLR yagererwa mu kebo ka M23 kuko itigeze yubahiriza ibyo yiyemeje ishyira intwaro hasi.

Icyo abanyekongo bavuga ku gihe ntarengwa kuri FDLR

Moustapha Soumare ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi avuga ko biteguye gufasha abaturage b'abasivili,
Moustapha Soumare ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi avuga ko biteguye gufasha abaturage b’abasivili,

Moustapha Soumaré ushinzwe ibikorwa by’umutabazi muri MONUSCO avuga ko hari uburyo bwateguwe mu kurinda abaturage batari abasikare ko bagira ingorane mu mirwano yo kurwanya FDLR.

Umuyobozi mu gace ka Lubero kiganjemo abarwanyi ba FDLR, Donatien Mangane Kibulutwa avuga ko FDLR nta yandi mahirwe ikwiye guhabwa uretse kwamburwa intwaro ku gahato, ibi akabihera ko ibikorwa byo gushimuta abantu no kwinjiza abana mu gisirikare ikibikora yongerewe igihe yaba ihawe amahirwe yo guhohotera abaturage.

Kibulutwa avuga ko igihe cy’amezi atandatu FDLR yahawe cyari gihagije kugira ngo ibe yashyize intwaro hasi, ariko ngo umubare muto w’abarwanyi nibo bishyikirije MONUSCO, mu gihe umubare munini warimo wihisha mu mashyamba ibitero bazagabwaho.

Kibulutwa avuga ko abishyikirije MONUSCO ari abarwanyi bato mu gihe abarwanyi bakuru bari mu bikorwa byo kwitegura urugamba, atanga urugero rwa Col Kizito na Col Mushale usanzwe uyobora agace ka Bleusa utarigeze yitanga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gutaha ku gahato ntabwo ariwo muti. Niba badashaka gutaha kubera impamvu zabo kujya kubarasa ngo batahe bwaba ari ubwicanyi mu bundi.

Jeanne d’Arc yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

nyamara aamatangazo yose yabwiye fdlr gutaha ikica amatwi izabyicuza, reka bayirase maze ndebe nayo icyo ikora

kigufi yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka