Imiryango 450 yasenyewe n’ibiza biherutse izubakirwa

Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yizeje abasenyewe n’ibiza mu Karere ka Ngororero ko bazahabwa ubufasha bwihuse bwo kubakirwa.

Minisitiri Seraphine Mukantabana yizeje abasenyewe n'ibiza ubufasha bwihuse.
Minisitiri Seraphine Mukantabana yizeje abasenyewe n’ibiza ubufasha bwihuse.

Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, yavuze ibi ku wa 18 Gicurasi 2016, ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, mu rwego rwo kubihanganisha no kubamenyesha ko Leta irimo gukora ibishoboka ngo abasenyewe n’ibiza babone aho batura.

Misitiri Mukantabana yabwiye abaturage ko Leta y’u Rwanda izi ko hari imiryango 450 yasenyewe n’ibiza burundu, irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo miryango yubakirwe.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gakenke mu muhango wo gutabara ababuriye ababo mu biza byatewe n’imvura ndetse akabizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrey, avuga ko uretse ayo mazu yasenyutse burundu, hari n’andi yangiritse ku buryo hakenewe ubufasha mu kuyasana.

Agira ati «Mu by’ukuri ibiza twagize muri iyi minsi ni kimwe mu bibazo bikomeye dufite, kuko imiryango isaga 500 idafite aho iba.»

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, na we wari muri urwo ruzinduko rw’akazi, yabwiye Abanyangororero ko icyo kibazo kizakemurwa vuba kandi ko n’Umukuru w’Igihugu azi ibyabaye muri aka karere akaba azabafasha mu kwihutisha ubufasha.

Ati «Ku biza mwahuye na byo, twaje kwifatanya namwe no kubamenyesha ko Umukuru w’Igihugu abizi kandi ko na we yiteguye gufatanya namwe mu gusubiza abasenyewe [n’ibiza] mu buzima busanzwe.»

Minisitiri Kaboneka yanashimiye abaturage bo muri aka karere uko bakomeje gufasha abasenyewe n’ibiza kuko ubu bose bacumbikiwe mu baturanyi babo.

Uretse inzu 450 zasenyutse burundu n’izindi zangiritse, abantu 6 bo muri aka karere bahasize ubuzima, imiryango yabo ikaba ikomeje guhabwa ubufasha butandukanye.

Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza yongeye kwibutsa Abanyangororero ko gutura ku midugudu yateguwe ari umuti ukomeye wo kurwanya ibiza biterwa n’imvura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka