Ikoranabuhanga ngo ryoroheje ihererekanya ry’ubutaka

Ihererekanya ry’ubutaka mu gihe cyashize ryajyaga rimara imyaka ibiri cyangwa ikarenga none ubu ngo rigeze aho rikorwa mu munsi umwe.

Byavugiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera, ikaba yahuje ba noteri b’ubutaka bose bo mu gihugu.

Ba noteri baributswa kugira ubunyangamugayo, ubushishozi n'ubumuntu mu kazi kabo.
Ba noteri baributswa kugira ubunyangamugayo, ubushishozi n’ubumuntu mu kazi kabo.

Aya mahugurwa yabaye kuri uwu wa 10 Ukuboza 2015, ngo yari agamije kuganira ku bijyanye na servisi ba noteri batanga n’uburyo bazinoza.

Umukozi ushinzwe iby’amategeko mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA), Nzeyimana Bonaventure, avuga ko hari intambwe yatewe mu bijyanye no kwihutisha servisi z’ubutaka.

Agira ati "Ubu tugeze aho guhererekanya ubutaka bwagenewe ubucuruzi n’inganda bifata umunsi umwe ndetse no ku bundi butaka hirya no hino mu gihugu hatabayeho ibibazo bidasanzwe ntibirenza iminsi irindwi".

Akomeza avuga ko mbere yo gukoresha ikoranabuhanga mu kubika amakuru ajyanye n’ubutaka, ihererekanya ryabwo ryajyaga ritinda ku buryo ryashoboraga kumara n’imyaka ibiri ugasanga bibangamira abaturage bitewe n’ibyo babaga bashaka kubukoreraho.

Yongeraho ko ibi bidahagije kuko ngo icyifuzo ari uko n’ahandi hose mu gihugu byava kuri iyi minsi irindwi bikaba umwe kuko ngo abakozi babikora bahari kandi bafite ubushobozi cyane ko bahora banahugurwa ku bigezweho.

Niyoniringiye Félicien, Noteri w’Ubutaka mu Karere ka Rulindo, avuga ko servisi zitangwa na ba noteri zifitiye akamaro abaturage ari yo mpamvu zigomba gukorwa neza kandi ku gihe.
Agira ati "Servisi ya notariya yarororehejwe kurusha izindi kuko ni yo ifasha abaturage guhererekanya ubutaka bakiteza imbere bitewe n’icyo bashaka kubukoreraho ari yo mpamvu bitakiri ngombwa kujyana abagabo".

Mugenzi we Dusabimana K. Sylidio, avuga ko aya mahugurwa abakanguye kuko bibukijwe amwe mu mategeko agenga umurimo wa notariya bakora buri munsi. Ikindi ngo bibukijwe ko bagomba kugendera ku bunyangamugayo, ubushishozi n’ubumuntu mu kazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka