Ikiraro gihuza Rusizi na Bukavu ntikirakoreshwa kandi cyaruzuye

Abaturage baturiye umupaka wa Rusizi ya mbere na Bukavu bakomeje kwibaza impamvu ikiraro gishya gihuza ibihugu byombi kidakoreshwa kandi cyaruzuye.

Iki kiraro cyubatswe ku nkunga y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, nyuma yaho ikindi cyari kihasanzwe kihamaze imyaka 40 cyashaje kikaba kinateza impanuka zitandukanye.

Ikiraro gishya cyaruzuye ariko ntikiraangira gukoreshwa.
Ikiraro gishya cyaruzuye ariko ntikiraangira gukoreshwa.

Abaturage bakoresha iki kiraro ku mpande zombie umunsi ku w’undi baganiriye na Kigali today, bavuga ko bahora bibaza impamvu iki kiraro kidakoreshwa kandi cyaruzuye abantu n’ibinyabiziga bagakomeza kubyiganira kugishaje.

Umwe mu ba Nyekongo ukoresha iki kiraro mu kazi ke, Kazaroho Charles, avuga ko kuba iki kiraro kidakoreshwa abona ari Politiki z’ibihugu cyakora n’ubwo yemeza ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo kuko ibibareba babirangije.

Agira ati “Njyewe ibi mbibona mo ibibazo bya Politiki z’ibihugu kuko sinumva ukuntu abantu bahora bakoresha ikiraro cyashize kandi hari ikizima congo ivuga ko itararangiza kwishyura abaturage kugirango icyo kiraro gitangire gukoreshwa ariko twe nkabaturage bikatuyobera.”

Ikiraro gishaje nicyo kigikoreshwa.
Ikiraro gishaje nicyo kigikoreshwa.

Mbarushimana Sabi, wo ku ruhande rw’u Rwanda, avuga ko babangamiwe n’icyo kiraro gishaje kandi batabwibwa impamvu igishya kidakoreshwa kandi cyarubakiwe gusimbura igishaje.

Ati “Ikiraro cyararangiye ariko ntitwumva impamvu kidafungurwa imyaka ibiri irarangiye dukomeza kunyura ku kiraro gishobora kudukururira ibibazo kandi kuruhande hari ikindi gishya kidakoreshwa.”

Ubwo Uhagarariye ubumwe bw’ibihugu by’uburayi Mu Rwanda, Ambasaderi Michael Ryan, yaherukaga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke nk’abaterankunga b’icyo kiraro, yavuze ko bavuganye na Leta ya congo ko muri 2016 kigomba kuba kiri gukoreshwa.

Akomeza avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo gihari kuko ibyo basabwe gukora babirangije. Ariko imbogamizi zibohora iki kiraro ngo zisigariye kuruhande rwa Congo, kuko bakiri guha ingurane abaturage batuye aho umuhanda wacyo ugomba kunyura.

Ati “Kudakoreshwa kwiki kiraro byatewe nuko Congo itararangiza kwishyura abaturage ibijyanye naho umuhanda wacyo uzanyura, ariko twavuganye nabo ko mu mwaka wa 2016 iyo mirimo izaba yarangiye kigatangira gukoreshwa.”

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa NTAGOZERA Hormistase alias RWABUTSIROMBO utuye i Kayonza ahahoze hitwa Segiteri ya Bisenga Ndihanganisha Abanya Rnd baturiye uwo mupaka kuko ibakwe ry’U Rnd siryo rya Congo.bizatinda ariko bitungane.

RWABUTSIROMBO yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka