Ikigo Ndangamuco wa ki Islam cyafashije aba islam batishoboye kurushaho kwegera Imana
Ikigo Ndangamuco wa ki Islam cyafashije abayoboke b’iri dini biganjemo urubyiruko n’abatishoboye kwegera Imana no gutunganya neza igisibo cya Ramadhan, nk’uko idini ya Islam ibitegeka.
Ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’Ikigo Ndangamuco wa ki Islam Mafoud El Roinia, ubwo hasozwaga iki gisibo cyasojwe no kwizihiza umunsi mukuru wa Eid El Fitr, banishimira uko igisibo cyagenze.
Avuga ko usibye gufatikanya n’abandi ba islam mu masengesho, atanu ya buri munsi n’ibiganiro ku idini ya islam byabereye muri iki kigo bikarushaho kwegereza aba islam Imana, bikanagura umuryango w’aba islam.
Yagize ati “Muri uku kwezi kwa Ramadhan aho aba islam tuba dusabwa gufunga tukiyima amafunguro mu rwego rwo kwegera Imana mu masengesho, hari bamwe mu ba islam baba bafite ikibazo cy’amafunguro yo gufata kumugoroba bafunguye kubera ubushobozi buke.
Abo tukaba twaratekaga tugasangirira hano mu kigo buri mugoroba, tukabaha n’amafunguro yo guteka mu rugo iwabo, kugirango inzara idatuma batubahiriza igisibo nk’uko idini ibisaba.”
Yatangaje kandi ko banishimira intambwe urubyiruko rwateye mu bumenyi bw’idini muri iki gihe cy’igisibo, kuko mu rwego rwo gukundisha abana bato n’abakuze gusoma bakanafata mu mutwe igitabo gitagatifu cya Coroan aba Islam bemera kandi bagenderaho kuko bahamyako cyahumetswe n’Imana.
Yavuze ko iki gitabo cyahawe intumwa Muhamadi kugirango akigeze kubatuye isi, banakoresheje amarushanwa yogusoma Coroan kurubyiruko abitwaye neza bahabwa ihembo, kuburyo ahamya neza ko, hari intambwe ishimishije mu idini uru rubyiruko rwateye muri ukukwezi kwa Ramadhan.
Uyu muyobozi yanatangaje ko no mu rwego rwogutoza urubyiruko umuco wo gukundana hagati yabo, kwihangana no kwihanganirana, kandi no kubungabunga ubuzima bwabo bakora siporo, bateguye amarushanwa y’umupira w’amaguru, yitiriwe ukukwezi kwa Ramadhan, yahuje abanyeshuri biga muri iki kigo, mu ishuri ry’ubumenyi ryacyo ryitwa ESSI Nyamirambo, amarushanwa avuga ko yafashije aba bana kutarangarira mubindi byatuma igisibo kidatungana nk’uko idini ibisaba.
Yanaboneyeho gusaba aba islam gukomeza gufashanya ndetse no gukomeza guharanira kwegera Imana no mu bindi bihe bitari ibya Ramadhan, anabizeza ko ikigo ndangamuco wa ki Islam abereye umuyobozi, kizakomeza kuba hafi aba Islam ndetse n’abatari aba islam , muri gahunda zibafasha kwiteza imbere.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|