Igiciro cy’urugendo kuri buri muntu kiziyongeraho 1/3 mu byumweru biri imbere

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), itangaza ko mu byumweru biri imbere Leta izavanaho nkunganire ya 1/3, yatangaga ku itike y’urugendo ya buri muntu ujya mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali, kuko ngo hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo kudindira.

Igiciro cy'urugendo kuri buri muntu kwiyongeraho 1/3
Igiciro cy’urugendo kuri buri muntu kwiyongeraho 1/3

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko izo ngamba zari zashyizweho mu bihe bya Covid-19 mu kwezi k’Ukwakira kwa 2020, kuko Leta yifuzaga kugabanya umubare w’abantu muri bisi mu rwego rwo kwirinda Covid-19, kandi ko n’ubukungu butari bwifashe neza ku Banyarwanda muri rusange.

Dr Gasore avuga ko kugeza ubu Leta yari ikirimo kwishyurira buri mugenzi ujya mu Ntara 1,000Frw ahantu hagendwa na 3,000Frw we akiyishyurira 2000Frw asigaye, ndetse ko mu Mujyi wa Kigali aho umugenzi yishyura 200Frw, burya Leta ngo iba yamwishyiriye 100Frw.

Dr Gasore ateguza abantu ko igiciro buri mugenzi atanga kigiye kuzamuka, nyuma yo gukuraho iyo nkunanire, hakaba hagitegerejwe ko abatanga ikoranabuhanga rijyanye no kwishyura bagira ibyo banoza ’mu gihe kitarenze ibyumweru biri imbere.’

Ati "Ni gahunda yamaze gufatwa, twabonye ko igiciro kizaba nk’ikizamutse ku mafaranga umuntu asohora mu mufuka we, nubwo igiciro cy’urugendo mu buryo bwa rusange kitazamutse, ariko ay’Umunyarwanda yishyura kuri we azabona azamutse, niba wagiraga i Musanze 2,000Frw ukabona bibaye 3000Frw, yazamutse."

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko ayo mafaranga yishyurirwaga abagenzi yateranyijwe ubu akaba ageze kuri Miliyari 87 na miliyoni 500, kuva iyi gahunda ya nkunganire yashyirwaho muri 2020.

Avuga ko mu kwezi k’Ukuboza kwa 2023 konyine, Leta yishyuye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 6, mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ikindi Leta yigomwe bitewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ngo ni imisoro igera kuri Miliyari 23Frw yagombaga kwakwa ku itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo hakumirwe ko ibiciro byabyo byatumbagira.

Dr Gasore akomeza agira ati "Ayo mafaranga twabonye ko arimo kugenda agira uburemere bunini kuri Leta, cyane ko kugira ngo iyatange hano haba hari ibyo yigomwe ahandi, hari amafumbire, hari mituelle, hari amashuri, imihanda, bitagendera ku muvuduko byari kugenderaho kubera amafaranga Leta iri gushyira aha."

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo akomeza avuga ko uburyo bwo gufasha Abanyarwanda mu ngendo burimo guhinduka, aho ngo bahereye ku gutumiza bisi zigera kuri 200 zirimo 100 zamaze kugezwa mu muhanda.

Dr Gasore akomeza avuga ko mu gihe Leta irimo guteganya kuvanaho nkunganire ya 1/3 cy’itike y’urugendo, abagenzi bizezwa ko bazaba bafite bisi zihagije, ariko hazirikanwa ko bitagira ingaruka nini ku muturage.

Hari abagenzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko batari bazi ibya nkunganire ya Leta mu by’ingendo, bamwe bakavuga ko bashobora kuzagira umuco wo kubyuka kare bagenda n’amaguru mu gihe itike yabuze.

Uwitwa Irakoze Divine agira ati "Ni ukuzajya tugenda n’amaguru, ni ukubyuka kare, tuzajya dukora siporo za buri munsi, ahubwo bizabamo kugabanya umubyibuho."

Icyakora Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko hazajyaho uburyo burinda abantu kwishyura urugendo rutari ngombwa, kuko ngo nk’uwateze bisi iva i Nyabugogo yerekeza i Kanombe we agarukira ku Kacyiru, azajya yishyura urwo rugendo gusa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko izo mpinduka zatekerejweho, nta cyemezo cyafatwa kibangamiye abaturage, Leta ngo izakomeza kubazirikana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Rwose ibiciro bazabitekerezeho kuko abantu intebe zose zicarwaho namazitu yaragabanutse ibihumbi cyabaricyinshi.

Migambi yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Rwose ibiciro bazabitekerezeho kuko abantu intebe zose zicarwaho namazitu yaragabanutse ibihumbi cyabaricyinshi.

Migambi yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Murakoze kubwimpinduka tugiye kuzahura nazo.ark turabasaba kumenyesha abachofeur batinda guhaguruka muri za gare ngo bategerejeko imodoka yuzura ugasanga umuntu yicate mumodoka 2hrs .rwose birarubangamira.(birareba abatwarira mumujyi wa Kigali)

Alexis yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Bitewe nuko muri covid abantu bagendaga ari bake ubu bakaba ari benshi mu modoka bikwiye kwitonderwa umugenzi ntazabangamirwe

Viateur yanditse ku itariki ya: 14-02-2024  →  Musubize

Ibintu byo gutwara abantu mu mujyi bikosorwe kuko ibyigana rira cyagaragara

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Murakoze kubwo ayo makuru mutugezaho umunota ku wundi

Mugisha dieudonne ku gisozi yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Niba leta yaratangaga FRS ku mugenzi igihe bagabanyaga ubucucike,ubu tukaba ducucitse ni gute byazamuka?

Claudette yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka