Igiciro cy’amata nikiyongera uruganda ntiruzayabura-Aborozi

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Saranda Geoffrey, avuga ko igiciro cy’amata nikiyongera uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa rutazabura amata kuko umworozi azarushaho gukora ubworozi bwa kijyambere.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente, yatangarije abagize Inteko ishingamategeko ko uruganda ruzatunganya amata y’ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare ruzatangira gukora muri Mata 2024.

Aborozi bavuga ko nta mpungenge bafite z’uko amata angana na litiro 650,000 ruzakenera ku munsi azabura kuko batangiye gukora ubworozi bwa kijyambere ku buryo umukamo ugenda wiyongera umwaka ku wundi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Saranda Geoffrey, avuga ko igiciro cy’amata nikiyongera amata akenewe yose azaboneka kuko bafite gahunda yo gukora ubworozi burimo ishoramari.

Ati “Amata akenewe dufite ikizere ko azaboneka kuko igiciro cy’amata nikimara kuzamuka byanze bikunze amata uruganda ruzakenera azaboneka. Kuko ubu dufite gahunda yo gukora ubworozi burimo ishoramari, ubundi ibyo ushora mu bworozi nibyo ukuramo ariko uyu munsi utinya gushoramo byinshi kuko igiciro kiri hasi.”

Kayitare atanga urugero ko igihe amata yaguraga amafaranga y’u Rwanda 228 kuri litiro hagemurwaga litiro hagati ya 28,000 na 30,000 ku munsi mu gihe cy’impeshyi na litiro 70,000 igihe cy’imvura.

Nyamara ngo aho igiciro gishyiriwe ku mafaranga 300 kuri litiro, ubu mu mpeshyi haboneka nibura litiro 65,000 mu gihe mu mvura zirenga litiro 100,000 ku munsi.
Avuga ko ibiganiro ku giciro cy’amata byatangiye kandi ngo ikizere kirahari ko cyazamuka kikava ku mafaranga 300 kuri litiro akaba yagera hafi kuri 500.

Ikindi kizatuma umukamo wiyongera ngo ni nkunganire Leta yemeye kubaha guhera muri Werurwe 2024, aho uretse iy’amahema afata amazi (Damsheets), hagiye no kwiyongeraho iy’imashini isya ubwatsi (Chopper machine), kubaka hangari ndetse no kubaka ibiraro kuri nkunganire ya 50%.

Yagize ati “Hari inkunga nyinshi zigiye kuza muri uku kwa gatatu, Leta imaze iminsi iduha nkunganire kuri damsheet, amazi aba ahari mu nzuri, mu kwa gatatu baraduha nkunganire ku mashini isya ubwatsi, kubaka inzu yo guhunikamo ubwatsi ndetse no kubaka ibiraro kuri 50%.”

Ikindi nanone ni uko ngo hari amafaranga yashyizwe mu bigo by’imari ku buryo umworozi agenda agafata inguzanyo ku nyungu ya 09%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka