Igice cya Paruwasi Sainte Famille cyibasiwe n’inkongi

Ku mugoroba tariki 1 Gashyantare 2024, icyumba cya Paruwasi ya Sainte Famille gikoreshwa nk’ibiro, cyafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka.

Inyubako yibasiwe n'umuriro
Inyubako yibasiwe n’umuriro

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko icyo gice cyafashwe n’inkongi mu ma Saa tatu z’ijoro, giherereye ahareba kuri Parking ya Sainte Famille Hotel, winjiriye ku muryango uri ahari Station ya Engen.

Ati “Kugeza ubu icyateye iyi nkongi, ntabwo kiramenyekana, turacyakora iperereza ngo tumenye icyaba cyayiteye”.

Mu byahiriye muri iki cyumba, SP Twajamahoro avuga ko harimo ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri siporo y’amagare, ko harimo n’amagare ane mashya yari akimara gushyirwa muri iki cyumba, ngo hahiriyemo n’ibitabo n’ibindi bikoresho byo mu biro.

Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze iyi nkongi itarasakara mu nzu hose ngo wibasire n’ibindi byumba, ndetse n’ibindi bikorwa remezo byari hafi y’iki cyumba harimo Station ya Essence ya Engen na Sainte Famille Hotel.

Polisi yatabye hakiri kare
Polisi yatabye hakiri kare

SP Twajamahoro yasabye abantu bose ko batunga Kizimyamwoto, kugira ngo igihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi babe babasha kwirwanaho igihe Polisi itarahagera ngo ibatabare.

Ikindi ni uko abantu bakwiye kujya birinda gusiga bacometse ibintu ku muriro w’amashanyara, igihe batashye bavuye mu kazi ndetse n’igihe batari hafi aho, kugira ngo birinde icyo ari cyo cyose cyakurura inkongi.

Ati “Ni byiza no kujya abantu bagenzura insinga z’amashanyarazi, kuko na zo iyo zishaje cyangwa zagize ikibazo cyo kwangirika biteza inkongi, muri make dukangurira abantu bose kwirinda ibyakurura inkongi za hato na hato, kuko zitera igihombo ndetse hakaba hari igihe abantu bahatakariza ubuzima”.

SP Twajamahoro yibukije abantu bose ko ari ngombwa no gufata ubwishingizi bw’ibikorwa ndetse n’inyubako, kugira ngo igihe hari ibyangijwe n’inkongi byishyurwe.

Polisi yihutiye kuzimya uyu muriro
Polisi yihutiye kuzimya uyu muriro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka