Icyo kwisiga ivu bisobanura ku bakirisitu Gatolika

Tariki 14 Gashyantare 2024, abakirisitu Gatolika batangiye igisibo, uyu munsi akaba ari uwa Gatatu w’ivu, aho batangira kwitoza imigenzo myiza ya Gikristu bagomba kubaho muri iki gisibo ndetse na nyuma yaho.

Antoine Carinal Kambanda asiga ivu umukristu
Antoine Carinal Kambanda asiga ivu umukristu

Kwisiga ivu bisobanuye iki?

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Musha mu Karere ka Rwamagana, Mwiseneza Julien, asobanura ko kwisiga ivu ari ikimenyetso cyo kwemera icyaha no kucyicuza.

Ati “Ibyo tubisanga kenshi muri Bibiliya aho abantu bashyiraga ivu ku mutwe cyangwa bakariryamamo, bagaragaza agahinda batewe n’ibyaha byabo. Twafatira urugero nko ku baturage n’umwami wa Ninivi igihe umuhanuzi Yonasi ajya kubaburira, ko niba baticujije ngo bihane Ninivi izarimbuka. Ubwo batangaje igisibo bambara ibigunira ndetse ngo n’Umwami ahaguruka ku ntebe ye yambura igishura, yambara igunira, yiziringa mu ivu (Yonasi 3,1-10)”.

Wavuye mu gitaka kandi uzagisubiramo
Wavuye mu gitaka kandi uzagisubiramo

Padiri Mwiseneza avuga ko uko kwambara ibigunira no kwisiga ivu, ari ibimenyetso bigaragaza ukwisubiraho.

Ati “Ivu rishushanya rero ikintu cy’imburamumaro. Iyo ikintu gifite agaciro gitwitswe, gihinduka ubusa, gihinduka ivu. Uwisize ivu aba yiyemeje ko ari ubusa mu maso y’Imana, agatakamba ayisaba imbabazi ngo imubabarire ubuhemu bwe”.

Padiri Mwiseneza avuga ko Kiliziya yafashe ibyo bimenyetso bifasha abantu mu kwicisha bugufi no kubabazwa n’ibyaha. Ni yo mpamvu ku munsi wa mbere wo gutangira igisibo haba umuhango w’ivu.

Ati “Koko imbere y’imana turi ubusabusa, twavuye mu gitaka kandi tuzagisubiramo. Niduhinduke twemere inkuru nziza, twemere ko turi abanyabyaha, tubyicuze, tubyihane, twakire impuhwe z’Imana tuzaniwe n’umucunguzi wacu Yezu Kristu ku bw’urupfu n’izuka rye”.

Ku wa Gatatu mutagatifu ni umunsi wo gusigwa ivu utangira igisibo
Ku wa Gatatu mutagatifu ni umunsi wo gusigwa ivu utangira igisibo

Akomeza avuga ko hari benshi basigaye barazikamye mu byaha, ntibaterwe indishyi yo ku mutima na byo, ntibarushye bicuza. Benshi ngo ntibacyikoza Isakaramentu rya Penetensiya. Ikibabaje cyane ni abatazi ko Impuhwe z’Imana, zashyizweho ubuziraherezo ngo ziramire abanyabyaha, zibazanzamure, baronke ubuzima nyabuzima buri mu biganza bya Nyirubuzima.

Dore imwe mu migenzo myiza Umukirisitu asabwa mu gihe cy’igisibo kugira ngo yitegure neza Pasika:

Gusenga

Ni ngombwa gusenga cyane mu gisibo, abantu kandi bisabira basabira n‘abandi guhinduka, nk’uko Padiri Mwiseneza abivuga, ndetse ko Abakirisitu bashishikarizwa gusenga by’ukuri batibonekeza, ahubwo basabana nyabyo na Dawe uri mu ijuru uzabagororera.

Kwigomwa

Ati “Koko ntawe ushobora kurwanya sekibi ajenjetse ngo azamutsinde. Mu gisibo ni ngombwa kwifatanya na Kristu mu bubabare bwe hakabaho kwigomwa ibishimisha abantu, kugira ngo bitabarangaza kandi bakiri ku rugamba. Ibyo bigakorwa badakambije agahanga nk’uko indyarya zibigenza ahubwo bakabigira mu ibanga, kuko Data uri mu ijuru ari bwo azabashimira, akazabibahembera”.

Abakirisitu bitabiriye umunsi wo Gusigwa ivu
Abakirisitu bitabiriye umunsi wo Gusigwa ivu

Ibikorwa by’urukundo

Padiri Mwiseneza asobanura ko umukirisitu atigomwa kugira ngo yizigamire ibyo azishimishirizamo kuri Pasika. Ibyo yigomwe abifashisha abakene kandi akabigira mu ibanga, adaharanira kubonwa no gushimwa n’abantu, kuko yaba yivukije ingororano mu ijuru.

Ati “Igisibo rero ni igihe cyo kurushaho kugaragariza abandi ubuntu, umubano mwiza no mu gufashanya. Ni n’igihe abantu barushaho guhugukira kurangiza neza inshingano zose bafite”.

Nkunzurwanda Peter ni umukirisitu Gatorika, avuga ko igisibo kibafasha kwitegura neza Pasika maze bakayihimbaza ari abantu bashyashya, bishimiye kwakira umukiro Kirisitu yabaronkeye mu rupfu n’izuka bye, maze nabo bakaba abagabo bo kubihamya hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Koko umuhango wo KWISIGA IVU,wakorwaga n’abaya
hudi cyane.Babaga berekanye ko bababajwe nuko bababaje Imana.Ariko se gusiga ivu umukristu bisobanura ko asabye imana imbabazi?Ikibazo nyamukuru,nuko aba atariwe uryisize,ahubwo aba arisizwe n’undi muntu.Umukristu,iyo ashaka gusaba imana imbabazi,arayisenga,agasaba imbabazi,akicuza ntazongere,nibwo imubabarira.Ikibazo nuko abakristu hafi ya bose batajya bemera icyaha.Muzumve mu rukiko,ni mbarwa bemera icyaha.Iteka bavuga ko barengana.Abameze gutyo,imana ntabwo ibababarira.Nkuko bible ivuga,izabarimbura ku munsi wa nyuma.

butuyu yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka