Icyo ijoro rya 1997 ryakwigisha urubyiruko rw’ubu mu mboni z’Intwari z’i Nyange

Abari abanyeshuri 47 mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu mu ishuri ryisumbiye ry’i Nyange, mu Karere ka Ngororero, bahamije Ubunyarwanda imbere y’abacengezi bakabizira, hari ubutumwa baha urubyiruko rw’iki gihe.

Abatabarutse umunani ndetse n’abakiriho ubu, bashyizwe mu cyiciro cya kabiri cy’Intwari zitwa Imena, bakaba bibukirwa hamwe n’abandi buri mwaka tariki ya 01 Gashyantare.

Phanuel Sindayiheba waganiriye na KT Press, yibukije ko mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira 19 Werurwe 1997, ubwo barimo gusubiramo amasomo, ngo haje igitero cy’abacengezi cyica batandatu abandi barakomereka.

Sindayiheba ubu atuye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, hamwe n’umufasha we Uwamahoro Prisca, ni bamwe mu Ntwari zarokokeye muri icyo gitero, nyuma yaho baza kumvikana gushinga urugo, ubu bakaba bafitanye abana batatu.

Sindayiheba avuga ko byatangiye bumva urusaku rw’amasasu ahitaruye Ishuri, abacengezi ngo baza babyina indirimbo za poropagande zirimo iza Simon Bikindi, bavuza amafirimbi, barasa amasasu amena amadirishya.

Avuga ko umwe mu bayobozi b’abo bacengezi wari witwaje inkota, yinjiye mu mwaka wa Gatandatu ari kumwe n’abandi batatu, asaba abanyeshuri kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo, Abatutsi ukwabo.

Sindayiheba avuga ko umukuru w’abo bacengezi yabanje kubabaza mu rurimi rw’Igifaransa niba bamuzi, na bo bakamuhakanira, ababwira ko baza kumubona, ariko yongeraho ijambo ati "Mwatworohereza, Abatutsi mukajya kuri ruriya ruhande, Abahutu namwe hariya!"

Sindayihe akomeza agira ati "Umukobwa witwaga Mujawamahoro Chantal wari uri imbere, ni we watubanjirije aravuga ngo ’nta Muhutu uri hano, nta n’Umututsi uhari, twese turi Abanyarwanda. Umucengezi ati "Ngo!" Twese dusubiriza icyarimwe tuti "Twese turi Abanyarwanda!"

Avuga ko abo bayobozi b’abacengezi bagiye hanze bagakora akanama gato, mbere yo gutera ibisasu bya gerenade mu ishuri, bongera kugaruka barasa mu ishuri bahereye kuri Mujawamahoro Chantal.

Sindayiheba avuga ko abanyeshuri batatu ari bo bahise bitaba Imana abandi bagera kuri 12 (na we arimo) bagakomereka.

Avuga ko abacengezi bahise bakomereza hirya mu mwaka wa Gatanu, na bwo babanza kubaza nk’ibya mbere, umwana witwaga Benimana Hélène abimburira abandi guhamya ko bose ari Abanyarwanda.

Ni igikorwa ngo kitarengeje iminota 25 (15 mu wa Gatandatu na 10 mu wa Gatanu), mbere y’uko abacengezi bikanze Inkotanyi bagahita bagenda, ako kanya haza umusirikare udafite imbunda anyura mu idirishya aza abahumuriza, akurikiwe na bagenzi be bitwaje imiti yo kubavura.

Yungamo ko imodoka za gisirikare hamwe na Toyota Hilux y’uwitwa Rwamasirabo Aloys, umucuruzi utuye i Nyange, ari zo zagejeje inkomere ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga.

Muri rusange Intwari zatabarutse ako kanya na nyuma yaho ni Bizimana Sylvestre wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu 1974, Mujawamahoro Marie Chantal wavukiye i Nyamasheke mu 1975, Mukambaraga Béâtrice wavukiye muri Karongi mu 1974 na Mukarutwaza Séraphine wavukiye mu Karere ka Gasabo mu 1975.

Hari na Benimana Hélène wavukiye i Nyange muri Ngororero mu 1979, Ndemeye Valens na we wavukiye i Nyange mu 1972, Niyongira Ferdinand wavukiye i Nyamagabe mu 1978 na Sibomana Annanie wavukiye mu Bugesera mu 1978, akaba yaraje kwitaba Imana muri 2018 azize uburwayi.

Abarokotse ubu bari mu Ishyirahamwe ryitwa Komeza Ubutwari, bakaba bakora imirimo itandukanye, aho bamwe ari abarezi, abashinzwe umutekano, abakozi mu nzego z’ibanze, ndetse ngo barimo n’umupadiri.

Imiryango y'Intwari yashyize indabo ku mva n'ibirango byazo ku Gicumbi cy'Intwari i Remera
Imiryango y’Intwari yashyize indabo ku mva n’ibirango byazo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera

Sindayiheba avuga ko ubu bakomeje Ubutwari nk’uko biri mu ntego ya ’Association’ yabo, ariko ngo afite impungenge z’uko atumva mu rubyiruko imvugo ya "twese turi Abanyarwanda", isubiza abigisha ivanguramoko ku mbuga nkoranyambaga.

Agira ati "Reka ngere ku butwari mu bijyanye no kurinda Igihugu ndetse no gukomeza Ubunyarwanda, uyu munsi dufite imbogamizi ikomeye cyane cyane kubera isakazamakuru ryihuta".

Ati "Hari bamwe mu bantu bafite ibitekerezo bisenya, bitandukanya Abanyarwanda, bahakana Jenoside ndetse bakayipfobya.Uuyu munsi urubyiruko rufite amahirwe yo gukoresha imbuga nkoranyambaga, kubibona bigatambuka ukaba ntibindeba, ubwo si ubutwari."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka