Icyo abanyarwanda bava mu birindiro bya FDLR bavuga ku iraswa ryayo

Abanyarwanda bataha baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bavuga ko ari mwanya bafite wo kwitandukanya na FDLR kugira ngo ibitero izagabwaho bitazabagiraho ingaruka kandi badafatanyije nayo.

Mu banyarwanda benshi bataha, umubare munini ni abagore n’abana bavuga ko igihe kigeze kugira ngo batahe, wababaza aho basize abagabo bakavuga ko bapfuye abandi abagabo babo ari abanyekongo, ibi bakabivuga mu buryo bwo kujijisha kuko ari abarwanyi ba FDLR baba babohereje mu Rwanda kugira ngo ibitero bitazabagiraho ingaruka.

Aya makuru umunyamakuru wa Kigali Today yayamenye nyuma y’uko abajije umwe mu babyeyi batashye aho asize umugabo akavuga ko yapfuye, yabaza umwana w’imyaka 13 akamutangariza ko ise ahari bamusize kuko ari umusirikare wa FDLR.

Umubare w’abagabo bataha mu Rwanda ni umuto ariko n’abataha bavuga ko FDLR ifitanye ubucuti n’ingabo za RDC ku buryo batizera ko bayirasaho nubwo bumva bivugwa ku maradiyo.

Bamwe mu banyarwanda bitandukanyije na FDLR bagataha.
Bamwe mu banyarwanda bitandukanyije na FDLR bagataha.

Bitegetsimana Pascal watashye mu Rwanda tariki ya 30/01/2015 avuye ahitwa Bukima hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, avuga ko abarwanyi ba FDLR bari basanzwe bava Tongo bakabanyuraho aho bari batuye bajya mu ishyamba ry’ibirunga bigaragara ko hari icyo abarwanyi ba FDLR bari kwitegura.

Bitegetsimana avuga ko gutaha kwe byatewe n’uburyo inzego z’umutekano zisigaye zifata abavuga ikinyarwanda zibaka amafaranga, babakangisha kubirukana mu Rwanda nyamara ngo abarwanyi ba FDLR bakorana n’ingabo za RDC cyane cyane abazwi nk’abakomando bakorera mu duce dukikije pariki y’ibirunga ndetse zikaba mu kigo cya Rumangabo.

Bitegetsimana avuga ko uretse kuba FDLR ikorana n’ingabo za RDC bya hafi, ngo banabafasha kwimuka no kwimura ibintu ndetse bakabyikoreza abaturage ku gahato.

Uretse abaturage batuye mu duce tukorerwamo na FDLR, bamwe mu basirikare b’ingabo za RDC bemeza ubufatanye n’abarwanyi ba FDLR.

Cpt Ruganintwari wari umuyobozi mu ngabo za RDC.
Cpt Ruganintwari wari umuyobozi mu ngabo za RDC.

Cpt Ruganintwari Jean Baptiste wari mu ngabo za Kongo kugera tariki ya 30/01/2015, ubwo yitandukanyaga nazo akagaruka mu Rwanda, aganira na Kigali Today, yatangaje ko yakoreye mu bice bitandukanye kandi bibarirwamo abarwanyi ba FDLR ariko atigeze ahabwa amategeko yo kubarasaho cyangwa kubahiga.

Ati “abarwanyi ba FDLR ni inshuti zikomeye ku ngabo za Kongo, ndabikubwira nk’umusirikare wari umuyobozi, aho nabaga hari FDLR ariko twabana neza ndetse dukorana kuko nta tegeko riduteguza kubahiga twigeze tubona”.

Cpt. Ruganintwari yakoreye ahitwa mu Bwiza mu bice bya Masisi, Rutshuro ahitwa Mweso kandi ariho higanje abarwanyi benshi. Avuga ko uretse guhiga FDLR mu ngabo za Kongo harimo abarwanyi ba FDLR kandi bakomeye ku buryo batakwibeshya kubakoraho.

Ati “Nabaye muri CNDP narwanye na FDLR, duhujwe n’ingabo za Leta ya Kongo mbana nabo, nabaye muri M23 ndwana na FDLR ariko icitsemo ibice nsubira mu ngabo za Leta kandi ndongera nkorana na FDLR”.

Akomeza aguva ko “mu bo nasanze mu ngabo za Kongo naganiraga nabo nk’umuyobozi bakambwira uburyo twarwanye na FDLR, kugira ngo dushobore no guhashya M23 ya Gen Makenga FDLR yabigizemo uruhare kuko ingabo za Kongo, FARDC zitari kubasha kubikora”.

Cpt Ruganintwari yahishuriye Kigali Today ko nubwo benshi bibwira ko FDLR ari iri mu ishyamba ngo hari na FDLR iri muri FARDC kandi ifite ibikoresho bikomeye, kuko iri mu ngabo zatoranyijwe zitwa Komando hamwe n’abakoresha imbunda zitavuga barwana n’ijoro.

Umwe mu basirikare bakuru ba Komando batungwa agatoki mu gufasha FDLR.
Umwe mu basirikare bakuru ba Komando batungwa agatoki mu gufasha FDLR.

Cpt Ruganintwari avuga ko nubwo Leta ya Kongo ivuga ko igiye kurwanya FDLR ari uburyo bwo kwikuraho igitutu ishyirwaho n’amahanga kuko nta myiteguro yigeze itegurwa yo kurasa abarwanyi ba FDLR cyangwa ngo habe no kuyishakaho amakuru yihariye, ahubwo bayisangiza ku makuru bafite.

Kigali Today iganira n’abarwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda bavuga ko ibikorwa byo kurwanya FDLR babyumva mu bitangazamakuru ariko ntabikorwa biratangira.
Habanabakize Gabriel ni umurwanyi wa FDLR witandukanije na yo agataha mu Rwanda tariki ya 6/2/2015 avuga ko ashaka kubaho mu mahoro aho guhora mu ntambara zitagize icyo zimumariye.

Habanabakize avuga ko yarinze ataha mu Rwanda atarabona ibitero bigabwa kuri FDLR ndetse ngo n’abarwanyi bayo aho bari nta bwoba batewe n’amakuru atambuka, kuko babwirwa ko hazaba imishyikirano bagataha mu Rwanda n’intwaro zabo.

Habanabakize avuga ko nubwo FDLR ifite abarwanyi benshi b’abana bakiri bato benshi ntibifuza kuyibamo ahubwo n’uko babura inzira banyuramo ngo batahe, akavuga ko habaye kurasa FDLR byatuma abarwanyi bafashwe bugwate n’abayobozi babona inzira yo gutaha kuko ushaka gutaha agafatwa agirirwa nabi.

Ubufatanye hagati ya FDLR na FPP muri Rutshuru

Mu gihe ibikorwa byo guhashya FDLR bireba FOCA na RUD, abarwanyi bo mu mutwe wa FPP (Force pour la Protection du People) bavuga ko ntaho itandukaniye na FDLR zindi kuko bakorana amanama ndetse bagafashanya.

Zihira witandukanyije na FPP akagaruka mu Rwanda.
Zihira witandukanyije na FPP akagaruka mu Rwanda.

Zihira Emmanuel amaze imyaka itandatu muri FPP mu bice bitandukanye muri Rutshuru aho yari umurwanyi, avuga ko yagiye abona amanama menshi ahuza FPP hamwe n’abayobozi ba FDLR, mu byo bumvikanye akaba ari ukuzafashanya gutaha mu gihugu cyabo hamwe no gutabarana igihe batewe.

FPP ni umutwe ugizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda ukaba warayoborwaga na Col Kasongo ariko aza kuraswa n’umurinzi we, ubu ukaba uyoborwa na Col Dan wungirijwe na Col Gasiga, Capt Lapide ushinzwe ibikorwa by’urugamba, Maj Simbaone, Lt Mark hamwe na Lt Niyo baba ahitwa Gatwiguru muri Rutshuru.

Umutwe wa FPP ubarirwa kugira abarwanyi 900 nk’uko bitangazwa na Zihira, akavuga ko nubwo atazi aho ukura ubushobozi, ngo ni umutwe ufite ibikoresho kandi ugira nabo ukorana nabo bava muri Uganda kuko mu kwezi k’Ugushyingo 2014 hari abazungu n’abirabura baje kubasura kandi badaturutse muri MONUSCO n’imiryango itabara imbabare.

Umutwe wa FPP nawo muri iyi minsi uri mu bikorwa byo kongera abarwanyi winjiza mu gisirikare ubizeza kuzabazana mu Rwanda gukuraho ubutegetsi buriho, abarwanyi benshi ba FPP bakaba ubu bagizwe n’abanyekongo bavuga ko nibagera mu Rwanda bazica batarobanuye.

Ibanga ku rugamba rwo kurwanya FDLR

Nk’uko bitangazwa na TAZ, ikinyamakuru mpuzamahanga cyandikirwa mu Karere k’ibiyaga bigari, ikibangamira ibitero kuri FDLR ngo ni umuyobozi wa Kongo wanze gusinya ubufatanye bw’ingabo za Kongo, FARDC na MONUSCO, bigatuma umugaba w’ingabo za Kongo ategura ibitero bikozwe n’ingabo za Kongo ahubwo MONUSCO ikabaha ubufasha bw’ibikoresho.

TAZ ivuga ko abarwanyi ba FDLR bafite amapeti mato bemerewe kohereza imiryango yabo mu Rwanda kugira ngo batagerwaho n’ingaruka z’intambara, ariko ngo impunzi ziri ahitwa Hula ahakorerwa na Lt Gen Mudacumura ngo ntibemerewe gutaha kugira ngo bazakoreshwe mu bitambo bituma adaterwa.

Aganira na Komisiyo z’inteko ishingamategeko zishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano zikamubaza ku mpungenge z’umutwe wa FDLR n’ibihugu biyishyigikiye tariki ya 10/02/2015, Minisitiri w’Ingabo Gen. Kabarebe yatangaje ko umutekano w’u Rwanda ucunzwe neza, naho kuba hari abasirikare 17 bamaze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda ngo baza kubera ko bayobye no gushaka ibyo kurya, u Rwanda rukaba nta kibazo cy’umutekano rufite.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

wapi kabisa,huo cpt RUganintwari JBaptiste ni kigewugewu kabisa, mu CNDP, FARDC,M23 tena FARDC leo mu RWANDA!!! kesho mutamsikia mu FDLR na RNC!? ndabona ari danger mumubaze neza uko akora naho ubundi ......

mambovipi yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

None ko mwayimaze mo Imbaraga none mukavuga FDRL bigaragara ko iriho kandi iteye bamwe ikibazo amagambo ya Kabarebe na Mushikiwabo arahabanye cyane aravuguruzanya

Kwizera yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Maze gusoma iyinkuru nkumusesenguzi ndagirango mbamenyeshe ko amaherezo y’inzira nimunzu kuko utazi ikimuhatse areba amaby.... yase igitsure iyo FDLR muvuga imyaka imaze mumashyamba ntampamvu igaragara yabahejeje yo amaherezo bazajya gusanga basigaranye na FRDC gusa naho abanyarwanda bamaze kumenya ukuri bahita bitahira erega nuko batarebakure bakarebye uko batangiye niba uriko bakingana ejo nijye nawe niwowe fata umwanzuro..

RABITI yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Arko se igihe byavugiwe ko fdlr yarangiye nanubu ikaba ikvugwa aho ntihazabaho kwivuguruza? muzatubwire tujye kubizanira n.abari kisangani twabakuyeyo!

bizabarabandi yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ubu se kandi ibi si ibihamya bifatika byerekana ko muri ngabo za DRC harimo FDLR?Umuryango w’abibumbye n’ufate inshingano irandure FDLD.

Rwego yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ubu se kandi ibi si ibihamya bifatika byerekana ko muri ngabo za DRC harimo FDLR?Umuryango w’abibumbye n’ufate inshingano irandure FDLD.

Rwego yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Eeh!none ubwo fdlr yazarandurwa gute?

Albine yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka