Iburengerazuba: Hagaragaye icyaha kimwe gusa mu gusoza umwaka wa 2014

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’i Burengerazuba irashima uburyo abaturage bitwaye mu bihe bisoza umwaka wa 2014 no gutangira umwaka wa 2015, kuko nta byaha byinshi byagaragaye uretse umugore umwe wakubiswe n’abantu bataramenyekana mu Karere ka Ngororero akajyanwa mu bitaro, hakaba hari gukorwa iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, Emmanuel Hitayezu avuga ko umutekano witwaye neza mu gusoza umwaka wa 2014 no gutangira 2015, n’ubwo habaye ibikorwa byo kwishima ijoro ryose.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'i Burengerazuba avuga ko umutekano wagenze neza.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burengerazuba avuga ko umutekano wagenze neza.

Umujyi wa Gisenyi waranzwe n’urujya n’uruza rw’abantu mu masaha ya saa tanu z’ijoro kugera mu gitondo abantu bishimye ndetse hamwe utubari dukora kugera mu gitondo ariko abantu babyina, nyamara ngo nta bikorwa byo guhungabanya umutekano kuko inzego z’umutekano zari mu bice byinshi kandi n’abaturage bakora amarondo bakaba bakoze akazi kabo.

Imiziki isakuza mu tubari dutandukanye, kuvuza Vuvuzela, ibyuma birangira mu nsengero nibyo byumvikanaga mu ijoro risoza umwaka wa 2014 no gutangira umwaka wa 2015 mu Karere ka Rubavu, gusa n’ubwo abantu biganjemo urubyiruko bari urujya n’uruza mu mihanda ngo ntibyigeze bihungabanya umutekano.

Habazwe amatungo menshi muri iyi minsi mikuru.
Habazwe amatungo menshi muri iyi minsi mikuru.

Mu Karere ka Rubavu habaye ibikorwa byo kurasa umwaka igikorwa cyakozwe muri Serena Hotel abaturage bishimira uburyo babona ibishashi by’umuriro mu kirere baherekeza umwaka wa 2014.

Mu kwishimira gusoza umwaka wa 2014 no gutangira 2015 inka 300 zikaba zarabazwe tariki ya 31/12/2014 kugira ngo abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi na Goma bashobore kwifata neza, naho mu mirenge igize Akarere ka Rubavu abaturage bakaba baragiye bishyira hamwe bakagura amatungo n’imiceri byo kugabana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka