Iburasirazuba: Ikigo cy’imiturire kiratanga impuruza yo gukoresha neza ubutaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA: Rwanda Housing Authority) kirasaba abanyarwanda kuba maso ku mikoreshereze y’ubutaka, abashaka kubaka bagatekereza inyubako zigerekeranye mu mijyi naho mu byaro bakubaka ku buso buto kugira ngo ubutaka busigaye bukorerweho ibindi bikorwa, kuko nibidakorwa abanyarwanda bavuka batazabona aho batura.

Izi mpungenge zagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RHA, Esther Mutamba, ubwo ku wa Kane tariki ya 12/03/2015 yari mu Karere ka Rwamagana, aho yatangirije ubukangurambaga ku miturire n’imikoreshereze myiza y’ubutaka mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Mutamba avuga ko nta gikozwe abanyarwanda batazabona aho batura mu myaka iri imbere.
Mutamba avuga ko nta gikozwe abanyarwanda batazabona aho batura mu myaka iri imbere.

Ikigo cy’imiturire kiravuga ko muri rusange ubutaka bugenewe kubakwaho amazu mu Rwanda busa n’ubugiye kurangira kuko kugeza ubu hasigaye 4.4% gusa.

RHA igaragaza ko mu mwaka wa 2032, u Rwanda ruzaba rutuwe n’imiryango isaga miliyoni 4, nyamara ngo icyo gihe ruzaba rufite ubushobozi bwo gutuza gusa imiryango isaga miliyoni 1 n’ibihumbi 900. Bivuze ko niba nta gikozwe, abasaga ½ cy’Abanyarwanda batazaba bafite aho batura mu myaka 17 iri imbere.

Abayobozi b'uturere tw'Intara y'Iburasirazuba, ab'imirenge n'abashinzwe umutekano bari bitabiriye ibiganiro.
Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, ab’imirenge n’abashinzwe umutekano bari bitabiriye ibiganiro.

Mu bukangurambaga bugamije guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda irashishikariza abaturage ko mu mijyi bakubaka inyubako zigerekeranye zigabanyijemo inzu nyinshi zo guturamo (apartments) naho mu byaro, bagatura mu midugudu bagabanya cyane ubuso aho bishoboka bakubaka inyubako imwe irimo inzu nyinshi.

Kubaka inyubako ndende zigerekeranye ngo byakemura ikibazo cy’amacumbi, ku buryo n’uwaba adafite inzu ye, yabona uburyo bwo gukodesha. Nyamara, izi “apartments” ziracyari nke, kandi n’aho ziri ibiciro birahanitse ku buryo byagora abaturage kuzigondera.

Guverineri Uwamariya asanga iyi ntara ikwiriye gufata ingamba hakiri kare kugira ngo bazabone ubutaka bwo gukoreraho ibindi.
Guverineri Uwamariya asanga iyi ntara ikwiriye gufata ingamba hakiri kare kugira ngo bazabone ubutaka bwo gukoreraho ibindi.

Mutamba avuga ko batangiye kugirana ibiganiro n’abikorera kugira ngo abubaka za “apartments” bagabanye ingano y’ibyumba bizigize kuko ubunini bwazo ari bwo bujyana n’ibiciro bihanitse.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, avuga ko akajagari mu myubakire kataragaragara cyane muri iyi ntara, ariko ngo bagomba gukaza ingamba kugira ngo abaturage bakoreshe ubutaka buto bwagenewe kubakwaho, ahandi haharirwe ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukureba icyakorwa mbere y’igihe amazi atararenga inkombe, kuko bitabaye ibyo mu gihe kiri imbere bishobora kuzateza akaga.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka