Iburasirazuba: Hari abakekwaho gutekera umutwe urubyiruko batawe muri yombi

Bamwe mu bakekwaho ubufatanyacyaha mu gutekera umutwe rumwe mu rubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze gufatwa hakaba harimo gushakishwa uvugwa ko bakorera kuko yaburiwe irengero.

Urubyiruko rwari rwabukereye ruje gutangira akazi
Urubyiruko rwari rwabukereye ruje gutangira akazi

N’ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutavuga umubare w’abamaze gufatwa bakekwaho iki cyaha kuko rukiri mu iperereza, Umuyobozi warwo mu Ntara y’Iburasirazuba, Hubert Rutaro, avuga ko abafashwe na bo bavuga ko batekewe umutwe n’umuntu wiyitiriye Kompanyi akabaha akazi.

Abakekwa ko bamaze gufatwa ni abakobwa babiri bakoreraga i Kayonza, ari na bo bandikaga bakanakira amafaranga uwiyandikisha yasabwaga.

Iki kibazo cyamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 03 Mata 2024, ubwo urubyiruko rwo mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Kirehe na Nyagatare, rwazaga guhura n’abarwemereye akazi ndetse bamwe bakaza bitwaje ibikapu birimo imyambaro n’imifariso yo kuraraho biteguye kugatangira, bahageze basanga ababahamagaye ni abatekamitwe.

Bamwe bagiye ku nzu y’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana izwi nka Yego Center, abandi bahurira mu cyanya cyahariwe inganda kugira ngo babonane n’abatanga akazi.

Rutaro, avuga ko ikibazo cy’ubushukanyi kirimo gufata intera, aho hari abantu batekerwa umutwe bakamburwa utwabo (kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya).

Avuga ko iyi Kompanyi yatangiye tariki 27 Gashyantare 2024, aho umuntu yaje agakodesha inzu yakorerwagamo n’abandi bantu bemeranya ayo buri wese azajya yishyura ku kwezi, ndetse azana abakozi be babiri abaha akazi.

Ngo hahise hatangwa amatangazo yanditse akamanikwa ahantu urubyiruko rutangira kwiyandikisha, abo yemereraga kwiyandikisha ngo ni abarangije nibura ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kugera ku basoje amashuri yisumbuye, n’ubwo ngo hajemo n’abarangije kaminuza.

Akazi yari yemeye kubashakira ngo ni ubushoferi, gukora mu rugo, ibaruramari ndetse n’abagenzuzi b’imirimo (Supervisors) bijyanye n’ibyo buri wese yize.

Rutaro avuga ko hari abamaze gufatwa bakoranaga na we ariko nyiri ubwite we akaba ataraboneka, cyane ko na telefone yakoreshaga yari iy’undi muntu.

Yagize ati “Muri icyo gihe cyose hari abana bahawe akazi tutaratahura neza isano bafitanye n’uriya, kuko benshi twabafashe ariko umutekamutwe nyir’izina we ntabwo turamufata, kuko abatekamutwe b’abahanga nk’ubu turabona ko umurongo yakoreshaga (simcard) ari uw’undi muntu utazi ko na simcard ye ifitwe n’undi muntu ufite icyo ayikoresha.”

Asaba abantu biyandikishaho simcard kujya bamenya aho ziri n’abazikoresha, kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa bibi kandi bikabagiraho ingaruka.

Avuga ko hari abantu bashukwa bakamburwa amafaranga, ariko washishoza ugasanga na bo batabanje gutekereza ku ngaruka zishobora kubaho.

Agira ati “Niba umuntu aje akakurangira akazi akubwira ati mpereza amafaranga, twebwe turi kampane itanga akazi cyangwa ihuza abashaka akazi n’abagatanga, mutange amafaranga yo kwiyandikisha n’ay’ubwishingizi n’ayo kuba umunyamuryango, ibi byose n’ubwo urubyiruko rwacu rubijyamo si ukubura akazi gusa, ahubwo ni ukutishakamo imbaraga zo gukora.”

Asaba abantu kugira amakenga mu gihe bizezwa ibintu runaka, kandi batabifitiye igihamya ko ari ukuri.

Banahabwaga inyemezabwishyu
Banahabwaga inyemezabwishyu

Uwiyandikisha yasabwaga Amafaranga y’u Rwanda 13,000 agahabwa inyemezabwishyu iteyeho kashi irimo Tin Number, izengurutswe n’amagambo Vision Care Ltd- Kigali Rwanda.

Nanone kandi uwamaraga kwiyandikisha yasabwaga amafaranga 7,500 cyangwa 8,500 ngo y’ubwishingizi.

Ubwo bahamagaraga uwo bahaye amafaranga wanabizezaga akazi, ngo yababwiye ko bari bubonane saa tatu, bigera saa sita nabwo ntiyaboneka ahubwo telefone ntiyongera gucamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

None se niba harakozwe iperereza bigaragarako uyumukuru wabo yaba uaratorotse igihugu iyo bakurikiranye umunara witumanaho iyi sim card yaba irigukorana nawo??? Gusa turashimira inzego zumutekano ko zikomeje kuvumbura ibyaha nkibi, ikindi ndasaba urubyiruko bagenzi bange kureba kure bagakura amaboko Mumufuka be guhanga Amaso cyane kumirimo ya Leta cg gukorera abandi ahubwo baharanire kwigira bikorere kugiti cyabo cyane nabashishikariza kwinjira mubikorwa byubuhinzi bwimbuto kuko aho Naho habamo amahirwe menshi yogukirigita agafaranga Doreko na Leta yacu ikeneye urubyiruko rwinjira mubikorwa byubuhinzi ngo ibone uko ibatera inkunga Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Nibakure amaboko Mumufuka binjire mubikorwa byubuhinzi bwimbuto kuko aho Naho habamo amahirwe menshi yogukirigita agafaranga Doreko na Leta yacu ikeneye urubyiruko rwinjira mubikorwa byubuhinzi ngo ibone uko ibatera inkunga Murakoze

NZABAMWITA JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka