Iburasirazuba: Abayobozi muri FPR-Inkotanyi basabwe gutekereza cyane imbere h’u Rwanda
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu nzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba basabwe kugira imitekerereze yagutse iganisha ku iterambere, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kandi bagaharanira guteza imbere imyumvire ituma ibyiza u Rwanda rugezeho bisugira ndetse bigakomeza gutera imbere ubudasubira inyuma.
Ibi byasabwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango akaba na Komiseri muri FPR-Inkotanyi, Oda Gasinzigwa, ubwo yaganiraga n’abayobozi mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba bagera ku 140, kuwa Gatandatu, tariki ya 07/02/2015.
Aba banyamuryango bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kubafasha kwigisha abandi bayobozi kuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza nk’ishingiro ry’iterambere n’umutekano by’u Rwanda.
Muri aya mahugurwa, bahawe ibiganiro bikarishya ubumenyi bari basanzwe bafite ku mibereho rusange y’u Rwanda n’imiyoborere yarwo, hagamijwe kwisuzuma no gufata ingamba zizatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere kandi imiyoborere myiza ntisubire inyuma, nk’uko Komiseri Gasinzigwa yabisabye.
Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba na Guverineri wayo, Odette Uwamariya, yasabye abakurikiranye aya mahugurwa kuyafata nk’impamba ituma basohoza inshingano zabo, kandi abashishikariza gukora cyane kugira ngo imibereho myiza y’abaturage itere imbere.
Abari muri aya mahugurwa bagaragaza ko yabunguye ubumenyi butuma banoza ibyo bakoraga, ahandi bakazashyiramo ingufu nyinshi.
Jacques Nsengiyumva, Visi Perezida w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko we na bagenzi be bungutse ubumenyi n’imbaraga zo gukora cyane no guharanira Ubunyarwanda muri bo n’abo bayobora hagamijwe kugera ku iterambere rirambye, kandi ngo bakaba bafite icyizere cyo kubigeraho bashingiye kuri gahunda ya FPR-Inkotanyi.
Mu kungurana ibitekerezo ku biganiro bimwe na bimwe byatangiwe muri aya mahugurwa nk’ikijyanye n’imikurire y’ibihugu na Leta, ubwoko bw’Itegeko Nshinga rya Leta y’u Rwanda ndetse n’akamaro n’inshingano za Leta, bamwe mu bayobozi ku nzego zinyuranye mu Muryango wa FPR ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba bagaragaje ko ibyiza byose u Rwanda rugezeho babikesha Umuryango wa FPR-Inkotanyi uyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ibi byatumye bamwe muri aba banyamuryango basaba batarya indimi ko inzego zibishinzwe zikwiriye gukora ibishoboka Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rikavugururwa, kugira ngo ingingo bise “imigozi” zimuzitira kwiyamamariza indi manda zivanweho, maze na bo bazagire uburenganzira bwo kongera kumutora nk’Umuyobozi wabagejeje ku cyerekezo kizima, ariko ibyo bamukeneyeho bikaba bikiri byinshi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Aya mahugurwa nimeza cyane; bituma abantu bakomeza gutahiriza umugozi umwe muguteza imbere imiyoborere myiza.
Nshyigikiye abifuza ko HE Paul KAGAME yakomeza kuyobora igihugu cyacu n’Abanyarwanda. Itegekonshinga rizasubirwemo; bityo Perezida wacu twongere tumutore!
Peter
izi nama bahawe na minister wa migeprof akaba na komiseri muri rpf bazizingatiye maze iyi ntara ikomeze ibe iya mbere mu kwesa imihigo muri byose
turacyafitiyinyota,muzehe wacu.itegkonshinga risubirwemwo vuba turacyamucyeneye:twagezekuribyinshikuberawe,ubumwe bwacunkabanyarwanda tubikesha HE.ibyomurata nibyinshi sinabirangiza.twubwacu nkabaturage,ducyeneye guhindura itegekonshinga.Mzee wacu oyeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!