Ibitaro bya Masaka biratangira kwagurwa umwaka utaha

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Pan Hejun, aratangaza ko igikorwa cyo kwagura Ibitaro bya Masaka icyo gihugu cyemereye u Rwanda nk’inkunga, kizatangira umwaka utaha wa 2017.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi ubwo yakiraga Ambasaderi w'ubushinwa mu Rwanda, Pan Hejun kuri uyu wa Gatatu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi ubwo yakiraga Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda, Pan Hejun kuri uyu wa Gatatu.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, ubwo yamusuraga mu biro bye kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Gicurasi 2016, bakaba baganiriye ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku mishinga iki gihugu giteramo inkunga u Rwanda.

Amb. Pan Hejun, yavuze ko umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda wifashe neza, ikaba impamvu barimo gukorana ingufu ngo buzuze ibikenerwa kugira ngo ibyo biyemeje gukora bitangire kandi byihutishwe.

Yagize ati “Turimo gukora vuba kugira ngo tubone ibyangombwa tunasinye amasezerano y’imikoranire, bityo imirimo yo kwagura Ibitaro bya Masaka itangirane n’umwaka utaha.”

Avuga ko ibi bitaro bizava ku rwego byari biriho bijye ku rwisumbuye, bityo bibashe gufasha abantu benshi bazabigana, kandi imirimo ngo izihuta.

Abayobozi bombi bishimiye ko umubano w'Ubushinwa n'u Rwanda ari mwiza.
Abayobozi bombi bishimiye ko umubano w’Ubushinwa n’u Rwanda ari mwiza.

Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko uretse kwagura Ibitaro bya Masaka biri mu Karere ka Kicukiro, hari n’indi mishinga Ubushinwa busanzwe bufashamo u Rwanda.

Yagize ati “Hari inyubako nini igiye kubakwa na none ku nkunga y’Ubushinwa, izakorerwamo na Minisiteri zitandukanye harimo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Hari kandi n’imihanda myinshi yo mu mujyi wa Kigali irimo gukorwa mu rwego rwo kuwugira mwiza kurushaho.”

Akomeza avuga ko iyi ari imwe mu mishinga myinshi iki gihugu cyiyemeje guteramo inkunga u Rwanda, n’indi ngo ikazagenda ikorwa buhoro buhoro.

Yongeraho ko mu bindi baganiriyeho harimo ibijyanye n’ikibazo cy’ubukungu cyugarije isi ndetse banareba uko ibihugu byombi bihagaze mu guhangana na cyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka