Ibikorwa remezo bigezweho ni inzira y’Ubukungu - Masai Ujiri

Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye umunsi wa mbere wa Rwanda Day, Perezida wa Toronto Raptors, ikipe ikina basketball muri shampiyona ya Amerika (NBA), akaba n’umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri, yahishuye ko kugira ibikorwa remezo bigezweho biri mu bifasha yaba siporo, imyidagaduro n’ibindi gutera imbere, ndetse hakaboneka n’akazi kenshi, bikazamura ubukungu.

Masai Ujiri
Masai Ujiri

Ibi byagarutsweho mu kiganiro mbwirwaruhame muri Rwanda Day yaberaga muri Zeta zunze Ubumwe za America (Washington DC), ubwo hagarukwaga cyane ku iterambere ry’ubukungu binyuze muri siporo n’imyidagaduro mu Rwanda n’umugabane w’Afurika, aho ibikorwa remezo bigezweho hagaragajwe ko ari urufunguzo rw’ubukungu n’ubucuruzi mu ruganda rw’imikino n’imyidagaduro.

Yifashijeje urugero rwa BK ARENA yakira ibantu ibihumbi 10 bicaye neza, Masai Ujiri yibukije abantu ko muri 2016 ubwo yatumiraga umuryango wa Perezida Kagame mu mukino w’intoranywa, ibizwi nka All Star Game muri Amerika, Perezida Kagame ngo yamaze umwanya yiyumvira yubitse umutwe, maze Masai amubaza icyo abaye undi amusubiza ko nta kibazo, ko ahubwo ashaka kumeya icyo bisaba kugira ngo inzu nk’iyo barimo (Arena) yubakwe i Kigali. Ujiri avuga ko bidatinze iyo nyubako yahise izamurwa.

Masai Ujiri ubwo yakomozaga ku myidagaduro, yavuze ko Afurika ifite abahanzi bakomeye ndetse no ku ruhando mpuzamahanga, aho yagarutse ku bahanzi nka Davido, Tiwa Savage na Bana Boy bakomoka muri Nigeria, Diamond wo muri Tanzania ndetse n’umunyarwanda Bruce Melodie, aho yavuze ko ashaka kumubona muri Uganda, Tanzania na Kenya hose aririmbira muri za Arena (Inzu y’imyidagaduro).

Yashimagiye ko uko ibyo bikorwa remezo byubakwa hirya no hino muri Afurika akazi kazaboneka ku buryo butandukanye.

Yagize ati “Ni nde wageze mu Rwanda ngo arebe? Dukeneye Arena zirenze 2 ku mugabane w’Afurika, dukene abantu ko babona akazi, tekereza imisoro yavamo, imikino ikinwa buri munsi ayo ni amafaranga. Abantu baza kureba imikino, abaterankunga, abashaka kugura izina, tugomba gutekereza kuri ibyo byose, dufite ubwo bushobozi muri Afurika”.

Claire Akamazi, umuyobozi mukuru wa NBA Africa, yunze mu rya Masai Ujiri agaragaza imbaraga ziri mu gushora mu kubaka ibikorwa remezo, bityo ko bituma hiyongera amarushanwa n’ibindi bikorwa mpuzamahanga, bikagira uruhare mu bukungu bw’Igihugu.

Claire Akamazi yifashishije imibare yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), aho mu mwaka ushize hinjiye Miliyoni 92 z’Amadorari y’Amerika, ndetse ko asaga 15% yaturutse mu bikorwa bya siporo, yavuze ko ari umusaruro w’ibikorwa remezo yaba Arena, amahoteli n’ibindi.

Ubwo bari mu kiganiro
Ubwo bari mu kiganiro

Muri ibyo bikorwa harimo nk’inama y’Inteko Rusange ya FIFA, Women Deliver, Mobile World Congress, Trace Awards & Festival, Giants of Africa Festival, Boys II men, Move Afrika, Israel Mbonyi wujuje Arena n’ibindi.

Aho hose Claire Akamazi yahishuye ko ariho ubukungu buzingiye, kandi ko ndetse atari mu Rwanda gusa ahubwo ari nabyo yabwira n’ibindi bihugu. Akamazi akomeza avuga ko atari amafaranga yinjira mu gihugu gusa, ahubwo ko harimo n’akazi ku bantu benshi ndetse bikanazamura ubukungu bw’Igihugu n’umugabane muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka