Ibihugu byinshi byakwigira ku Rwanda uko ruhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina -Diop

Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’ uburinganire mu gihugu cya Senegal, Fatou Diop, aratangaza ko ibihugu byinshi bifite icyo byakwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.

Ibi yabitangaje kuwa 01/02/2015 ubwo yasuraga icyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, n’Isange One Stop Centre.

Yashimye ingamba Polisi y’ u Rwanda yashyizeho zo kurwanya no gukumira bene iri hohoterwa.

Fatou Diop ashima ingamba za Leta y'u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Fatou Diop ashima ingamba za Leta y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubwo yageraga ku cyicaro cya Polisi, Diop yakiriwe na Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi, wamusobanuriye ingamba zitandukanye Polisi y’u Rwanda yashyizeho zo gukumira no kurwanya iki cyaha, zirimo ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’abana, ikigo Isange One Stop Centre ndetse n’ubukangurambaga mu kurwanga icyi cyaha.

Ubwo yageraga ku kigo Isange One Stop Center, Diop yatambagijwe ibyumba by’iki kigo ndetse asobanurirwa serivisi zibitangirwamo, harimo ubuvuzi n’ubujyanama ku bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati ˝Ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kurwanya bene iki cyaha zirahamye. Zabera urugero ibindi bihugu bikiyubaka muri uru rwego”.

SP Mukamana Beline asobanurira Fatou Diop imikorere y'ishami rya GBV muri Polisi y'u Rwanda.
SP Mukamana Beline asobanurira Fatou Diop imikorere y’ishami rya GBV muri Polisi y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2012, Isange One Stop Center yahawe igikombe cy’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare rukomeye yagize mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda.

Diop, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi icyenda rugamije kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yasuye ahantu hatandukanye harimo, Komisiyo y’amatora, n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’igihugu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubona muri ino myaka urugamba rwokurwanya ihohoterwa tumaze kurutsinda kandi polisi y’u Rwanda ubona imaze gutera intambwe ikomeye mu kurwanya ihohoterwa

mariane yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

polisi y’u Rwanda irakora neza cyane utayishima yaba ari indashima , nikomereze aho kwereka amahanga isomo

kazini yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka