Ibigo by’amashuri birasabwa kugura imirindankuba mu kwirinda ibiza

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera barasabwa gukumira ibiza byakwibasira ibigo bayobora, bakagura imirindankuba izabafasha kwirinda inkuba zahakubita.

Nk'uko iyi nzu iriho umurindankuba, ngo ni ngombwa ko n'ibigo by'amashuri na byo biyigira.
Nk’uko iyi nzu iriho umurindankuba, ngo ni ngombwa ko n’ibigo by’amashuri na byo biyigira.

Akarere ka Burera kagizwe ahanini n’imisozi miremire. Mu gihe cy’imvura, hakunze kugaragara imirabyo, hakanakubita inkuba ku buryo rimwe na rimwe zikubita abantu, bamwe bakahasiga ubizima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko hatarumvikana inkuba yakubise ku kigo cy’amashuri ariko mu rwego rwo kwirinda icyo cyiza ku bigo by’amashuri ndetse n’ahandi hantu hateranira abantu benshi, ngo hagomba gushyirwa imirindankuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiriye kwibuka ko bayobora abantu benshi, bagatekereza kugura imirindankuba kugira ngo hatazagira inkuba zibibasira.

Agira ati “Nyabuneka muba muri imbere y’abantu benshi, muba mufite urugo runini n’icy’imirindankuba gitekerezweho.”

Akomeza avuga ko batekereza kugura iyo mirindankuba bagendeye ku mafaranga Leta y’u Rwanda igenera ibigo by’amashuri azwi nka “Capitation Grant”.

Ayo mafaranga ahabwa ibigo by’amashuri kugira ngo abifashe gukemura ibibazo bimwe na bimwe birimo kugura ibikoresho ibyo bigo biba bikeneye. Buri kigo kigenerwa ayo mafaranga bitewe n’umubare w’abanyeshuri gifite. Umunyeshuri umwe agenerwa 3500Frw ku mwaka.

Nsengimana Thomas, Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Bushenya riri mu Murenge wa Bungwe, avuga ko ibigo by’amashuri ubwabyo bitakwigondera imirindankuba kuko ihenze.

Ahamya ko iyo babasaba kugura, uwa make ugura ibihumbi 300Frw. Ariko ngo hari n’igera mu bihumbi 800Frw.

Agira ati “Ni amafaranga menshi utayateganyije mu ngengo y’imari y’umwaka, ntabwo ari ikintu cyoroshye wahita ugura kubera ko ikirere cyahindutse. Iyo urebye ibiba bikeneye mu mwaka wose, ntabwo guhita ugura ikintu cy’ibihumbi 300 (Frw) byakorohera rwose.”

Si ubwa mbere ubuyobozi bw’Akarere ka Burera busaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abayobozi b’ahandi hantu hahurira abantu benshi kugura imirindankuba ariko ugasanga abo bisabwa batabishyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka