I Bugesera haravugwa abakora uburiganya benshi mu kwandikisha ubutaka

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko Akarere ka Bugesera ari ko kagaragaramo abantu bagurisha ubutaka inshuro nyinshi bagamije gukomeza kubwungukamo ndetse n’abiyandikishaho ubutaka butari ubwabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ibibazo bigaragara mu butaka ahanini bishingiye ku gupfa imbago, izungura, abagurisha ubutaka inshuro nyinshi cyane cyane mu Karere ka Bugesera, abiyandikaho ubutaka butari ubwabo ndetse n’icy’amashyamba ya Leta abaturage biyandikaho cyangwa ubutaka bwa Leta.

Yagize ati “Abantu barapfa imbago, icya kabiri kikaba icy’izungura ubundi tudafata nk’ikibazo cy’ubutaka ahubwo ari icy’umuryango ariko kikaza mu butaka kuko ari bwo buzungurwa. Icya gatatu kiboneka muri Bugesera aho abantu bagurisha ubutaka inshuro nyinshi.”

Ahanini ngo kugurisha ubutaka inshuro nyinshi ni uko nyuma y’ubugure batihutira gukora ihererekanya ry’ubutaka noneho uwagurishije yabona umuha amafaranga menshi akirengagiza uwo yagurishije mbere akabugurisha undi yitwaje ko azamusubiza ayo yamuhaye ariko akongera akabubonaho inyungu.

Ikindi kibazo kiri mu Karere ka Bugesera ngo ni abaturage biyandikishaho ubutaka butari ubwabo cyane ubw’abakomoka ku miryango yazimye muri Jenoside.

Ati “Hari abana baba barasigaye ababyeyi babo barishwe muri Jenoside rimwe na rimwe bamwe muri abo bana bagafatwa n’imiryango ikabajyana no hanze noneho ba bandi basigaye bo mu miryango yabo, ba se wabo, ba nyirarume n’abandi, imitungo bakayigurisha, abana bagaruka bagasanga nta mitungo bafite.”

Ikindi kibazo kigaragara mu butaka mu Ntara y’Iburasirazuba ngo ni igishingiye ku makosa yakozwe mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka aho hari amasambu ibipimo bigenda byinjiranamo bisaba ko abantu bakosoza kugira ngo imbibi bafite ku butaka zihure n’iziri ku byangombwa.

Mu Karere ka Nyagatare ho ngo hakunze kugaragara ikibazo cy’amashyamba mu Mirenge ya Kiyombe, Karama, Mukama, Gatunda n’igice cya Mimuli.

Mu myaka ya mbere ya 1980 umushinga wa DRB wakoreraga i Byumba, wateye amashyamba menshi mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba muri gahunda yo kurwanya isuri aho abaturage basabwaga gutera amashyamba ku misozi yambaye ubusa.

Hari andi mashyamba abaturage bitereye ku butaka bwabo bwa gakondo n’ubwo icyo gihe ubutaka bwose bwari ubwa Leta.

Mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka cyane cyane mu Murenge wa Kiyombe, havutse ikibazo cyo kutabasha gutandukanya amashyamba yatewe na DRB, ayatewe n’abaturage ku misozi batijwe ubutaka na Leta ndetse n’ayabo gakondo, bituma amashyamba yose yandikwa kuri Leta.

Avuga ko ubu batangiye kureba uko icyo kibazo cyakemuka ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’amashyamba.

Yagize ati “Turashaka kuvangura, aya DRB ajye ukwayo yo ntanagoye no kuyamenya kuko amenshi ni za Pinusi, gusa hari n’ay’inturusu, tukamenya ngo aya Leta ni ayahe, icya kabiri ni ukumenya ayatewe n’abaturage ku butaka batijwe na Leta kuko yo bemerewe kuyasarura ariko ubutaka bukaguma ari ubwa Leta ndetse n’ayatewe ku butaka bw’abaturage bwa gakondo.”

Avuga ko iki kibazo cy’amashyamba Nyagatare igihuje na Rwamagana ariko ho akaba yaramaze kuvangurwa hamenyekana aya Leta n’ay’abaturage.

Ibindi bibazo bigaragara mu Turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, ni ibijyanye n’inzuri cyane cyane mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, aho muri rusange inzuri zitapimwe neza ariko amakosa akaba agenda akosorwa hashingiwe ku bipimo byafashwe mu gihe cya Komisiyo y’isaranganya ry’ubutaka ya 2008 ari na byo byifashishwa mu gukosora.

Muvara Pothin, yishimira ko iyandikisha ry’ubutaka ryatumye bimwe mu bibazo bikemuka haba ku baturage ubwabo ndetse no kuba hari ibipimo byagenderwaho hakemurwa ibibazo bishingiye ku butaka.

Ati “Sinakubwira urugero rw’ibibazo bikemuka ariko nibura dufite ibipimo duheraho tubasha gukiranura abantu bafitanye ikibazo. Icyiza mu ibarura ry’ubutaka nibura mu bintu ryaduhaye ni ibipimo byagiye bifatwa ku buryo umuntu n’iyo yakwimura imbago twakwifashisha amashusho y’ibyogajuru.”

Musengimana Eric wo mu Mudugudu wa Rushenyi, Akagari ka Rwarenga, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, avuga ko mu mwaka wa 2006 hubakwa ikiyaga gihangano cya Kanyonyomba, bambuwe ubutaka bwabo kugira ngo hubakwe icyo kiyaga.

Avuga ko bataburana ubutaka bw’ahubatswe ikiyaga ahubwo babaza ku nkuka zayo kuko ari ubutaka bw’imusozi kuko bimwe ibyangombwa byaho kandi bataranahawe ibyangombwa by’ubwo butaka.

Yagize ati “Ni ubutaka twarazwe n’ababyeyi si ubw’ibisigara bya Leta, twifuza ibyangombwa byabwo cyangwa ingurane yabwo tukamenya ko aho hantu hatakiri ahacu twishyuwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iki kibazo akizi kandi bakiganiriyeho na MINAGRI/RSSP yatunganyije igishanga kuko bo bavugaga ko bishyuye abaturage.

Yagize ati “Mu rwego rw’Akarere twakiganiragaho mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize ko mu gihe RSSP inaniwe kugaragaza ko yishyuye abaturage twaranayandikiye, ubutaka tubwandika ku baturage.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka