Huye: Itunganywa ry’umuhanda Rugarama-Kigoma ryatumye ibiciro bigabanuka

Abatuye ku Gasantere ka Rugogwe gaherereye mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, bavuga ko itunganywa ry’umuhanda Rugarama-Kigoma, unyura muri ako gasantere, ryatumye bava mu bwigunge, ndetse n’ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu ku binyabiziga bikagabanuka.

Donatien Ukwigize, umucuruzi ugeza ikoranabuhanga ku bagera ku Gasantere ka Rugogwe, muri studio akoreramo yise Facebook, avuga ko uyu muhanda wari usanzwemo ibikoki n’ibinogo byinshi, ku buryo ibinyabiziga byawunyuragamo byafataga umwanya munini wo kugera aho bijya. Ati “Ibyari biwurimo byatumaga umuntu adatambuka uko ashaka byaragabanyutse.”

Agasantere ka Rugogwe mu Murenge wa Ruhashya.
Agasantere ka Rugogwe mu Murenge wa Ruhashya.

Valens Nzabonimpa, ucururiza za Me2u muri ako Gasantere ka Rugogwe, we avuga ko n’ibiciro byagabanutse muri rusange. Agira ati “Ntabwo hagendwaga n’imodoka iyo ari yo yose, kandi n’ibiciro byaraganutse . Wasangaga nko kuva aha ujya mu Rugarama ari amafaranga 1500, none ubu yaramanutse yageze kuri 700.”

Ibiciro by’ubwikorezi bw’ibicuruzwa na byo byaragabanutse, bituma n’ibiciro by’ibicuruzwa ubwabyo na byo bigabanuka.Nzabonimpa ati “Igiciro cy’isukari cyaguraga 900, none ubu ni 800. Umuceri ikilo cyaguraga 800, none ubu kiragura 700.”

Uyu muhanda watunganyijwe uturuka mu Rugarama ho mu Murenge wa Rusatira, ukanyura ku Biro by’Akarere ka Kigoma, ugatunguka ku muhanda wa kaburimbo hafi y’i Nyamagabe. Ufite ibirometero bigera kuri 30.

Watunganyijwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2014-2015. Ku batuye mu Murenge wa Rwaniro bajyaga bajya gutegera imodoka mu Rugarama (kuri kaburimbo mu Murenge wa Rusatira) bagiye i Nyamagabe, basigaye bahinira bugufi.
Ukwigize ati “Urugendo rwo kuva hano mu Rugogwe ujya i Nyamagabe unyuze mu muhanda watunganyijwe rwatwaraga amasaha atatu bitewe n’umuhanda mubi, ariko ubungubu umuntu yibereye kuri moto ye, mu minota 50 aba agezeyo.” Abiheraho agashimira ubuyobozi bwabatunganyirije uwo muhanda.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashimishije ibyo bikorwa byo kubaka imihanda akarere ka huye kari gukora.mperutseyo ndahayoberwa kuko harahindutse cyane. Bravo bayobozi mukomereze aho.

manzi yanditse ku itariki ya: 12-07-2015  →  Musubize

Birashimishije ibyo bikorwa byo kubaka imihanda akarere ka huye kari gukora.mperutseyo ndahayoberwa kuko harahindutse cyane. Bravo bayobozi mukomereze aho.

manzi yanditse ku itariki ya: 12-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka