Huye: Ikamyo yakoze impanuka

Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Karambi tariki 13 Gashyantare 2024, habereye impanuka y’ikamyo ya Mercedes Benz Actros, ifite Pulaki nomero RAE591V, yavaga i Huye yerekeza i Rusizi yanyereye ibirinduka mu muhanda.

Ikamyo yaguye mu muhanda Huye- Nyamagabe
Ikamyo yaguye mu muhanda Huye- Nyamagabe

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabareye mu muhanda wari uherutse kwangizwa n’inkangu muri aka karere, wabayemo ubunyereri bwinshi buturutse ku mvura yaguye, bituma iyi modoka itabasha kuhatambuka bituma imodoka igwa mu muhanda.

Ati “Impanuka yatewe n’ubunyerere bwaturutse ku mvura nyinshi yaguye, bituma imodoka igusha urubavu, ku bw’amahirwe nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima”.

SP Kayigi avuga ko nubwo iyi modoka yaguye mu muhanda, harebwe uburyo izindi modoka zibasha gutambuka kugira ngo bidahagarika urujya n’uruza mu muhanda Huye-Nyamagabe.

Ati “Harimo hashakwa uburyo bwo kuyikura mu muhanda kugira ngo ibindi binyabiziga bigende mu bwisanzure”.

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.

Yunzemo ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe, cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kujya mu muhanda.

Ikindi SP Kayigi yibukije abatwara imodoka zitwara imizigo, ni ugupakira ibintu bitayirusha ubushobozi kuko nabyo biri mu biteza impanuka.

Ikindi ni uko abatwara ibinyabiziga bagombye kuba bafite uburambe, ndetse bakanirinda gutwara imodoka batamenyereye, kuko nabyo biri mu bituma bahura n’impanuka.

SP Kayigi avuga ko bazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka