Huye: Batandatu bafunzwe bashinjwa gucuruza amayero y’amakorano

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, mu Mujyi wa Butare, hafungiwe abagabo batandatu bakekwaho guhangika abantu babagurisha amayero (amafaranga akoreshwa muri bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi) y’amakorano abandi bita ibiwani.

Aba bagabo ngo bahangitse, Ntaganzwa Dieudoné, Umucuruzi wo mu Murenge wa Gisagara ahitwa i Musha, bamugurisha amayero ibihumbi 10 ku wa 9 Nyakanga 2015 baza gufatirwa mu Mujyi wa Butare kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 bagerageza guhangika abandi bantu.

Batandatu bari mu maboko ya Polis ya Huye kubera kugurisha amayero y'amakorano.
Batandatu bari mu maboko ya Polis ya Huye kubera kugurisha amayero y’amakorano.

Ntaganzwa avuga ko icyo gihe yabahaye miliyoni eshatu, harimo imwe yari afite, ndetse n’izindi ebyiri yagujije yishimira ko abonye imari azakuramo menshi.

Ibyo ariko ngo ntibyamuhiriye, kuko ya mayero y’inoti z’ijana ijana yasanze ari ibiwani. Nyamara imwe yari yabatse ngo ajye kureba ko iyo mari ari nzima yo ngo yari yasanze ari umwimerere.

Iperereza ryakozwe hagamijwe gushaka abahangitse Ntaganzwa ryaje gusanga nyir’aya mayero ari umudiregiteri w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rukira ho mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye. Uyu mudiregiteri yemera ko koko yagurishije aya mayero, ariko ngo ni nyuma y’uko na we yari yayahangitswe.

Avuga ko we bayamuhangitse ari ibihumbi 25 akayatangaho miriyoni enye z’amanyarwanda. Kubera ko ngo yari yayafashe mu mwaka wa 2012 ku mwenda wa banki n’ubu akishyura, yabonye uburyo bwo kubasha kwishyura na we ntiyazuyaza.

Aya ni ayo bafatanywe bagiye guhangika abandi bantu.
Aya ni ayo bafatanywe bagiye guhangika abandi bantu.

We ngo yari yayahawe n’umusore wavugaga ko yayibye umuzungu yakoreraga. Ntaganzwa avuga ko mu iperereza ryo gukurikirana abamwibye na we yabigizemo uruhare, bikamutwara amafranga agera ku bihumbi 400 y’amanyarwanda.

Yifuza rero ko uwo mudiregiteri yamwishyura miliyoni ze eshatu, ndetse n’ariya mafaranga yakoresheje ari kumushakisha.

Diregiteri na we yemera kwishyura, ariko akavuga ko yakiriye miliyoni ebyiri zonyine. Gusa, abo bafatanyije kugurisha ariya mayero bo bemeza ko Ntaganzwa yishyuye miliyoni eshatu.

Si ubwa mbere kandi uyu mudiregiteri agaragara mu cyaha cyo guhangika amafaranfa, kuko ngo no mu bihe byashize hari abafatanywe amafaranga y’amanyarwanda y’ibiwani, bakavuga ko ari we wayabahaye. Icyo gihe ariko ngo yarabihakanye babura uko babimwemeza.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo busaba abturage kugira amakenga kuko ngo ubujura nk’ubu bwo amafaranga y’amahangikano buheze kandi bukaba buza bwiyongera ku byitwa ubutubuzi aho umuntu bamushuka bakamutwara amafaranga yari afite akisanga asigaranye ibipapuro.

Ingingo ya 604 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihanisha igifungo cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu abahimba cyangwa bagakwirakwiza amafaranga y’amahimbano, ndetse no kuriha inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumu z’agaciro k’amafaranga batanze.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umva mbese Kabutura ibyo wavuze bihe s ryri s gabanya iterabwoba wangu uzakange abandi, ahubwo nibashyiremo agatege barwanye iyi system yaje yamafaranga yamahimbano kandi na police ibe maso mu guhashya aba banyamitwe ndetse nakacu abaturage tugomba kubigira mo uruhare kuko ibi ni ibyangiza ubukumgu bwacu twese byatugiraho ingaruka, abantu nkaba bajye bahanwa ku mugaragaro babe intagarugero byatera abandi kugiramo akikango guhimba aya mafaranga

Juma yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Nimubona amayero atangiye gukoreshwa mu Rwanda, ibyo nababwiye bizaba byegereje gusohora! !!!????!!!!!

kabutura yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka