Huye: Bahamya ko imvura yaguye bari mu gitaramo cya Pasika ari iy’umugisha

Imvura yaraye iguye abakirisitu gatolika bari mu gitaramo cya Pasika, bayibonyemo umugisha wa Pasika Imana yabahaye.

Urumuri binjirabye kuri bo ni ikimenyetso cyo kuva mu bibi ujya mu bizima
Urumuri binjirabye kuri bo ni ikimenyetso cyo kuva mu bibi ujya mu bizima

Abasengeraga muri Santarari Ste Thérèse iherereye mu mujyi i Huye by’umwihariko, bayibonyemo umugisha w’Imana kuko yatangiye kugwa mu gihe padiri yatangiraga kubatera amazi y’umugisha, hanyuma ikanagwa ihagije binyuranye n’utujojoba tutanabobezaga ubutaka twari tumaze iminsi tugwa, na bwo rimwe na rimwe.

Umubyeyi umwe wari muri iki gitaramo, kirangiye yagize ati “Kuva Padiri avuze ngo agiye guha umugisha amazi yo kudutera, imvura yatangiye iriyegeranya gahoro gahoro. Utujojoba! Utujojoba! Atangiye gutera umugisha na yo iramanuka nyinshi nyinshi nyinshi! Maze iragwa bihagije koko!”

Yunzemo ati “Imvura twayiherukaga mu ntangiriro z’ukwa kabiri, none dore rwose yaguye, n’umukungugu wagiye. Umugisha watugezeho, Imana nihabwe icyubahiro!”

Mugenzi we bari kumwe na we yagize ati “Pasika yatubereye nziza. Yezu yakomeje kutwereka ko ari kumwe natwe. Twabonye n’imvura, twishimye nk’abakirisitu.”

Igitaramo cya Pasika gitangirira ku gicaniro gicanirwaho itara rya Pasika
Igitaramo cya Pasika gitangirira ku gicaniro gicanirwaho itara rya Pasika

Urumuri rwa Pasika rurababera impamvu yo guhinduka

Mu gitaramo cya Pasika, misa itangirira hanze, ku gicaniro, aho umusaseridoti acana buji, hanyuma n’abakirisitu bakayifatiraho bagacana izo bazanye, bakabona kwinjira mu Kiliziya.

Icyo gihe umusaserudoti yinjira mu kiliziya anyuzamo akaririmba avuga ngo “Urumuri rwa Kristu!” na bo bagasubiza ngo “Amina”.

Ku bitabiye igitaramo cya Pasika kuri Santarari Ste Thérèse ku wa 30 Werurwe 2024, baganiriye na Kigali Today, kuri bo gucana buji bibibutsa kuva mu byaha.

Uwitwa Maria Kankindi yagize ati “Iyo twinjiranye buji mu kiliziya mpita ntekereza kuva mu mwijima, atari wa wundi wari waraheranye Abayisiraheri gusa, ahubwo no mu myijima yo mu mitima yacu, tukayivamo, tukajya mu rumuri rwa Nyagasani, kandi urwo rumuri tugaharanira kurukwiza hose.”

Uwitwa Daphrose na we ati “Ruriya rumuri ducana ruvuga kuva mu bitaberanye n’umukristu. Abafite inzangano, ubugome, amashyari n’ibindi bibi bakabireka.”

Iryo tara ni ryo abakirisitu bafatiraho, uko binjira mu Kiliziya umusaserudoti akanyuzamo akavuga ngo "Urumuri rwa Kristu"
Iryo tara ni ryo abakirisitu bafatiraho, uko binjira mu Kiliziya umusaserudoti akanyuzamo akavuga ngo "Urumuri rwa Kristu"

Yunzemo ati “Nta muntu w’intungane ubaho, buri wese aba afite akantu katari keza. Hari ako uba wiyiziho, n’ako uba utiyiziho abandi bashobora kukubwira. Ako uba ukwiye kukareka. Icyo gihe uba uvuye mu bubi ujya mu bwiza, ugatambukana na Yezu, ukazukana na we.”

Clet Iyamenye na we ati “Itara rya Pasika ni urumuri rwa Kristu, rinyibutsa urumuri rwa Batisimu nahawe, ko Yezu nahawe agomba guhora amurikira, akambera itara mu buzima bwanjye.”

Ashingiye ku kuba umusaserudoti wayoboye igitambo cya misa, yasabye abakristu gushyira abo basize urumuri bahawe yagize ati “Gushyira abandi urumuri nk’umukristu numva ari ukugenda nkahindura imyitwarire, ibyo nakoraga bitameze neza nkabireka. Ibikorwa byanjye ubwabyo bikababera nk’itara, nkaberera imbuto muri make.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka