HCR yatanze imodoka kuri MIDIMAR, Polisi n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (HCR) ryageneye imodoka Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) Polisi y’igihugu n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu kunoza akazi kajyanye no kwita ku mpunzi.

Ubwo yashyikirizaga izi modoka ishatu zo mu bwoko bwa LandCruser kuri uyu wa mbere tariki 26/5/2014 Neimah Warsame, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, yatangaje ko izi nzego zigira uruhare runini mu kwita ku mpunzi akaba ari yo mpavu batanze iyi nkunga.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cyo gushimira Inzego za Leta y’u Rwanda uburyo zifatanya natwe mu kwita ku bibazo by’impunzi. Iyo impunzi zinjiye mu gihugu zakirwa n’ababishinzwe, MIDIMAR nayo igahuza ibikorwa byose bijyanye no kwita ku mibereho yazo, polisi igacunga umutekano.”

Imodoka HCR yahaye inzego za Leta zifite aho zihurira n'imibereho y'impunzi.
Imodoka HCR yahaye inzego za Leta zifite aho zihurira n’imibereho y’impunzi.

Warsame kandi avuga ko ashima cyane uburyo Leta y’u Rwanda iba hafi ya HCR mu gukemura ibibazo byose impunzi zihura nazo.

Ati “U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo aho tubasha kubona abayobozi kuva mu nzego z’ibanze, kugera ku bayobozi bakuru b’igihugu, bashishikajwe n’ibibazo by’impunzi. Igihe cyose havutse ikibazo turabasanga bagatanga umwanya tukabiganiraho tukabona igisubizo”.

Minisitiri wa MIDIMAR, Mukantabana Seraphine, yashimiye HCR ku byo imaze gukora mu kongerera Leta ubushobozi mu kwita ku bibazo by’impunzi.

Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana n'umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi, DIGP Stanley Habimana, nyuma yo gushyikirizwa imodoka.
Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana n’umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi, DIGP Stanley Habimana, nyuma yo gushyikirizwa imodoka.

Yagize ati “Iyi si inkunga ya mbere baduhaye, hari imodoka nyinshi dusangangwe baduhaye ariko hari n’ibindi byinshi HCR ikora kugira ngo tubasha gukemura ibibazo by’impunzi”.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zigera ku 74000 ziganjemo iz’Abanyekongo bacumbikiwe mu nkambi eshanu arizo Gihembe mu karere ka Gicumbi, Kiziba mu karere ka Karongi, Kigeme mu karere ka Nyamagabe, Nyabiheke mu karere ka Gatsibo na Mugombwa mu karere ka Gisagara.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka