Hateguwe icyumweru kigamije kuganira ku hazaza h’ubuhanzi bunyuranye mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) gifatanyine na Rwanda Art Initiative, byateguye ibiganiro hirya no hino mu gihugu, bigamije kuganira n’urubyiruko ku mpano z’ubuhanzi n’icyo bifuza ko cyakorwa kugira ngo bigire icyo bibamarira.

Ubuhanzi n’ubugeni ni imwe mu myuga Leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu, mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukoresha impano zarwp no kwihangira imirimo. N’ubwo mu bihugu byakize abahanzi n’abanyabugeni bafatwa nk’abakire ba mbere, mu Rwanda ho biratandukanye kuko ahubwo bafatwa nka ba sagihobe.

Izo ni zimwe mu mpamvu Leta ibinyujije muri WDA, yiyemeje gufasha urubyiruko kwihugura kugira ngo ibyo rukora rubikorane ubuhanga kamdi umuntu ajye akora ibyo yize, nk’uko Jerome Gasana, Umuyobozi wa WDA yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/01/2013.

Yagize ati: “Ntago twabikora twenyine, twifuje ko twafata umwanya uhagije tukaganira n’abahanzi, tukaganira n’abarimu, tukaganira n’abikorera ku igiti cyabo, tukaganira n’ibigo bya Leta, mbese buri wese usa nk’aho ahurira n’iki gikorwa noneho tugahuriza hamwe ibitekerezo.

Ibyo bitekerezo umwanzuro uzavamo ukaba ariwo uzaduha nk’ishuri cyangwa ikigo twifuza kizadufasha gukemura ibyerekeranye n’ubuvanganzo”.

Muri ubwo muhanzi harimo gukora amafilimi, guhanga indirimbo, gukora ubugeni, n’ubundi bujyanye no gukoresha impano umuntu afite.

Dolce Rugamba uyobora Rwanda Art Initiative, ikigo kigenga gishinzwe guteza imbere impano, yavuze ko icyo cyumweru kigomba kurangira bamaze kugira icyerekezo cy’aho imyuga y’u Rwanda yafasha u Rwanda kandi igatanga n’imirimo.

Zimwe mu mpungenge abanyamakuru bagaragaje ni uburyo ubuhanzi bwinshi bwo mu Rwanda bukomeza kugenda butakaza umwimerere, bikaba byagira ingaruka ku gutera imbere mu buryo bw’amikoro ndetse n’udushya.

Rugamba yatangaje ko izo mpungenge zose zizaganirirwa muri ibyo biganiro, uwifuza kugira icyo avuga ku buhanzi n’ubugeni Nyarwanda akazabitangira aho.

Biteganyijwe ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 27/01/2013, bazakorera uruzinduko rwa mbere mu kigo cy’Iwawa bagamije kuganira n’urubyiruko ruhiga. Tariki 28/01/2013 ibyo biganiro bizakomereza mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Burera.

Tariki 29/01/2013 ibi biganiro bizakomeza hasurwa urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Gisagara, tariki 30/01/2013 hakorwe ibiganiro mu mujyi wa Kigali. Naho tariki 31/01/2013 hasurwe Intara y’iburasirazuba mukarere ka Kirehe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka