Harigwa uko haboneka amazu yo guturamo ku buryo bworoshye

Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda (CMA) bariga uko hakorwa ibishoboka byose hakajyaho ikigega cy’imari cyafasha abatuye ahatajyanye n’igishushanyo mbonera babona amazu agezweho yo guturamo.

Iki kigega kikiri kwigwa kizafasha kubona amazu agezweho nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Iyi nyigo biteganyijwe ko izarangirana n’Ukuboza 2015.

Abayobozi batandukanye bari mu nama yiga uko haboneka amazu aciriritse ajyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali.
Abayobozi batandukanye bari mu nama yiga uko haboneka amazu aciriritse ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Impuguke mu bijyanye n’ibikorwa byo gufasha abantu b’ingeri zitandukanye kubona amazu aciriritse yo guturwamo, Dr Darin Gunesekera, wakoze ubu buryo bwo kubona amazu bijyanye n’igishushanyo mbonera muri Sri Lanka; ari gukora iyi nyigo y’uko byashoboka mu Rwanda; iyi nyigo ikaba iterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu kigega IFC.

Mu nama yabaye kuri uyu wa 28 Ukwakira 2015, Dr Darin yasobanuye neza uburyo buzakoreshwa mu kugira ngo aya mazu agezweho ariko ari ku giciro cyo hasi azaboneka ngo bikazanyura mu buryo bwitwa “Social REITs”, uburyo bwakoreshejwe mu kubona aho gutura hagezweho mu mijyi itandukanye mu bihugu nka Sri Lanka na Philippines.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda (CMA), Robert Mathu, avuga ku buryo isoko ry’imari n’imigabane buzakoreshwa mu gutanga umusanzu mu gukuraho ikibazo cy’imiturire mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Kubona ubushobozi bwo kubona amazu aciriritse mu mijyi byakomeje kuba ingorabahizi mu mijyi iri gutera imbere cyane ku isi; ubu turi gukora inyigo y’uko hajyaho ikigega cyakoresha isoko ry’imari n’imigabane mu gufasha abaturage kujya mu mazu ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, muri iyi nama yavuze ko iyi nyigo ari ingenzi cyane aho bizafasha mu gushyira mu bikorwa uburyo abatuye Kigali batura mu nyubako zigezweho byoroshye.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyagiyeho muri 2013 cyerekana byimbitse ishusho y’umujyi kandi ubu ni cyo kigenderwaho mu kubaka ibice bitandukanye by’umujyi.

Mugisha Magnifique,

Umukozi wa CMA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza cyane no gutekereza kubacyene pe murakoze cyane kbs.

manishimwe jeanclaude yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

this is good idea mostly for those who wish to stay in town.

grace kabatesi yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka