Hari abagifata abamugaye nk’ikibazo mu muryango

Bamwe mu bamugaye imibereho yabo iradindira kuko batitabwaho, nk’uko bikwiye bitewe n’ubushobozi bucye bw’ababyeyi bagafatwa nk’aho ari ikibazo mu muryango.

Hakizimana Hezekie w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Cyanya Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe, kubera ubumuga bw’amagufwa amaranye imyaka 16 byarenze ubushobozi bw’umuryango we basa n’abamutererana.

Hakizimana yababutse umubiri wose kubera isuku nke yaho aryama.
Hakizimana yababutse umubiri wose kubera isuku nke yaho aryama.

Hakizimana yavutse nta kibazo afite ageze mu myaka itandatu nibwo yatangiye kujya yitura hasi kuvuga bitangira kwanga uko iminsi ishira, yakomeje kuremara ingingo zose z’umubiri bigera aho atabasha kuva aho ari kugeza ubu baramuterura.

Avuka mu muryango w’abana batanu aho yitabwaho na mushiki we kuko nyina yitabye Imana ise arabasiga ajya gushaka undi mugore. Nubwo atavuga, iyo akorewe ikintu cyiza agira aramwenyura.

Ubuyobozi bw’akarere bumushikiriza igare kuwa kabiri tariki 17Gicurasi 2016, Hakizimana Charles umukozi w’akarere ushinzwe abafite ubumuga, yavuze ko nubwo umuryango wagerageje kumuvuza uko ushoboye habayeho no kumutererana.

Akarere kamugeneye igare.
Akarere kamugeneye igare.

Yagize ati “Umuryango usa n’uwamutereranye nubwo bamuvuje bikananirana. Icyagaragaye ni uko adakorerwa isuku ihagije kuko yagiye ashya umubiri wose uruhu rugenda rubabuka.

No kumera kuriya ngo banga k’umugaburira kugira ngo adakenera kujyanwa ku bwiherero bikabagora kandi nabonye bafite n’ikibazo cy’indyo ituzuye.”

Mukahakizimana Viviane mushiki wa Hakizimana avuga ko ntako atagira ngo yite kuri uwo mwana ariko ikibazo kikaba ubushobozi bucye n’ubukene bwugarije umuryango.

Kubera uburwayi agaragara nk'umwana kandi afite imyaka 22.
Kubera uburwayi agaragara nk’umwana kandi afite imyaka 22.

Mayira Thomas umuturanyi wabo asanga mushiki na we ntako atagira ngo yite kuri Hakizimana ikibazo kikaba ubushobozi buke akaba akeneye ubufasha.

Ati “Mbasura kenshi rwose uyu Viviane ntako atagira ngo afashe musaza we,aramwoza akanamukorera ibikenerwa byose gusa ubushobozi buke buramurenga, akeneye ubufasha bwihariye.”

Ushinzwe abafite ubumuga mu karere, asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubafasha byaba ngombwa bakabimenyesha n’ubuyobozi aho kubaheza munzu, bakirinda imyumvire yo gutererana umuntu nk’uwo kuko aba akeneye kubaho nk’abandi.

Ati “Abamugaye ntibakwiye gufatwa nk’ibibazo mu muryango.”

Asaba kandi imiryango ifite abafite ubumuga kugana ibitaro ati “Mu bitaro bya kirehe hari serivisi y’ubugororangingo, bajyanyeyo abafite ibibazo by’ubumuga bafashwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka