Hari abagabo bumva ko umugoroba w’ababyeyi utabareba

Hari bamwe mu bagabo bumva ko umugoroba w’ababyeyi ureba abagore gusa bityo ugasanga ntibawitabiriye kandi ukemukiramo ibibazo birebwa n’ibitsina byombi.

Gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ni gahunda ifasha imiryango kungurana ibitekerezo ku amakimbirane mu miryango, kuganira ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, n’ubuzima muri rusange, iyi gahunda usanga yitabirwa n’abagore kurusha abagabo kandi ibareba bombi.

Umugoroba w'ababyeyi ureba buri wese
Umugoroba w’ababyeyi ureba buri wese

Thomas Kayijamahe ni umuturage wo murenge wa Mushubi, atangaza ko kuri we nta mwanya aba afite wo kujya mu mugoroba w’ababyeyi.

Yagize ati “Njyewe mba nikwikwitira, niragirira agatungo kanjye, njyewe sinjya muri bene ibyo ngibyo bya nimugoroba kuko se mba nambonye umwanya? Mba nibereye mu turimo twanjye.”

Anastasia Mukamurangira aravuga ko umugoroba w’ababyeyi abagabo badakunze kuwitabira.

Yagize ati “Abagabo haza bakeya, ariko buriya nabo bazaza kuko usanga batarabyumva neza ariko hari abaza bake bakeya.”

N’ubwo hari abagabo benshi batitabira umugoroba w’ababyeyi, abawitabira hari icyo wabamariye nkuko Silas Uwimana yabitangaje.

\Yagize ati “Tuhigira imibanire y’umugabo n’umugore n’abana babyaye, noneho niho twigira imibereho y’ingo zacu uburyo twakwitwara, ababanye neza bagakomerezaho n’abatabanye neza tukikosora.”

Perezida wa njyanama y’Umurenge wa Mushubi Mathias Ngezenubu, atangaza ko hafashwe ingamba zo gukomeza gushishikariza abagabo kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko usanga n’umuco n’imyumvire bigorana guhita bihinduka.

Yagize ati “Buriya ubukangurambaga nabwo bufata igihe, umwanya kandi turawufite, inama njyanama tugabana imidugudu n’utugari tukajya kubigisha tukerekana uruhare n’akamaro bigirira abitabira tukizera y’uko mu minsi iri imbere bizagira umusaruro.”

Umugoroba w’ababyeyi n’ubwo utaritabirwa ku kigero gishimishije ariko hari ibyo wafashije imiryango myinshi ibanye nabi, ababyeyi bagasobanukirwa no kubyara abo bashoboye kurera, kugira isuku, indyo yuzuye n’ibindi byinshi.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka