Hari abagabo bataka guhohoterwa n’abagore

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko abagore babo babahohotera, bamwe batakigira ijambo mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Nyagisozi, Byukusenge Assoumpta, avuga ko hari abagabo bahohoterwa ariko atari benshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyagisozi, Byukusenge Assoumpta, avuga ko hari abagabo bahohoterwa ariko atari benshi.

Abagabo bo muri uyu murenge batangaza ko bambuwe agaciro k’abagabo mu ngo zabo, ndetse ngo ntibagifata ibyemezo nk’abagabo.

Nsabimana Vincent utuye mu Kagari ka Ryabidandi wiyemerera ko iwe atakigira ijambo, yagize ati ”Iwanjye sinkivuga. Ngira ngo ndavuze, umugore agahagurukana n’abana be bakanteraniraho, rimwe na rimwe bakanankubita cyangwa bagahamagara polisi nkafungwa.”

Aba bagabo bavuga ko gusuzugurwa n’abagore babo biterwa n’uko bamwe mu bagore bumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bakibwira ko kuba umugore yarahawe ijambo bivuga ko yigaranzuye umugabo we.

Umwe muri abo ati ”Leta ngo yahaye abagore ijambo, twe nta jambo tukigira, ni yo mpamvu badukenetse.”

Nubwo abo bagabo bavuga ibyo ariko, abagore bo barabihakana ahubwo bakavuga ko hari abagabo bifata nk’abami mu ngo zabo, bakumva ko icyo bavuze cyakubahirizwa nta kubanza kujya inama n’abo bashakanye.

Umwe mu bagore ati ”Umugabo agataha yasinze, yagera mu rugo agatangira kuvuga ngo arashaka kugurisha itungo mwari kuzikenuza mu rugo. Wabyanga akaba ararwanye, yarwana bakamufunga. Ubwo se koko uwo si we uba yizize?”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagisozi na bwo bwemeza ko hari ibibazo bwakiriye by’abagabo bagaragaza ko bahohoterwa mu ngo zabo.

Byukusenge Assoumpta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyagisozi, avuga ko iyo imiryango nk’iyo igaragaye, batumaho abayigize bagahabwa inama kandi bigakosoka.

Ati ”Iyo tubimenye dutumaho abashakanye tukumva umuzi w’ikibazo, tukabagira inama kandi akenshi birakosoka.”

Ku bijyanye n’abagore bashobora kwitwaza uburinganire bigatuma basuzugura cyangwa bagahohotera abo bashakanye, Byukusenge avuga ko bishoboka, ariko ko na bo begerwa bakaganirizwa kugira ngo basobanurirwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Bamwe mu baturage basanga inyigisho zigamije kurwanya ihohoterwa zajya zihabwa abashakanye bombi igihe kimwe, bitabaye ko umwe abanza kwigishwa hanyuma undi na we akazigishwa nyuma, nk’uko akenshi bikunda gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nimuhore!njye umugorewanjye yanteye kuzinukwa kuburyo numubiri Wanjye itagikora nawese uzingo uvuze ijambo nkumugabo akaagiha urwamenyo NGO nibikuyobera uzagende nawe yakwishyura icumbi nazinutswe umuntarwanda Nazi kuko umuco basigaranye nakumiro gusa sibose

alias yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka