Haracyari icyuho hagati y’ishyirwaho ry’amategeko arengera abamugaye no kuyakurikiza
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR) hamwe n’Umuryango wa Handicap International bashima Leta kuba yarateye intambwe yo gushyiraho amategeko no gusinya amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga; ariko kugira ngo ayo mategeko ashyirwe mu bikorwa ngo haracyari inzira ndende.
Abafite ubumuga bavuga ko bataragira uburenganzira bwose bemererwa n’amategeko, bigereranyije n’abandi bantu badafite ubumuga, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango yabo bubigaragaza.
“Basigaye inyuma haba mu mibereho, mu bukungu; uhereye kera benshi nta burenganzira bari bafite bwo kujya ku ishuri; ese arajya kwiga atabona, atumva, mwarimu atazi Braille (inyandiko yagenewe abatabona), atazi ururimi rw’amarenga,…azamwigisha ate!” Umuyobozi wa NUDOR, Dominique Bizamana.
Yakomeje asaba Leta gushyira imbaraga mu gushaka ibikoresho bibafasha mu buzima bwa buri munsi, hitawe kuri buri cyiciro cy’abafite ubumuga; kwihutisha ishyirwaho n’ikwirakwizwa ry’uririmi rw’amarenga n’inyandiko ya Braille, inyubako, aho kwicara n’inzira zorohereza abafite ubumuga, gukuraho imvugo zibapfobya n’imikorere ibaheza mu mirimo itandukanye, ndetse no gushaka inyunganirangingo n’insimburangingo.
“Imyumvire iragenda ihinduka, aho umuryango nyarwanda wumvaga ko umwana ufite ubumuga atajya kwiga ngo abishobore, adashobora kujyanwa kwa muganga nk’abandi, bumvaga ko umuntu ufite ubumuga adafite uburenganzira bwo guhabwa inguzanyo muri banki”, gusa ngo haracyari intambwe ndende, nk’uko Nyirasengimana Odette, Umukozi wa Handicap International yabisobanuye.
Ubushakashatsi (ngo butaratunganywa neza) bwakozwe na Handicap International bweretswe abafatanyabikorwa b’imiryango y’abafite ubumuga, barimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), buvuga ko abafite ubumuga bakiri ku kigero cyo hasi cyane mu guhabwa ibyo amategeko abemerera.
Umuyobozi ushinzwe amajyambere rusange muri MINALOC, Vedaste Hakizimana, yemera ko hakiri icyuho hagati y’ishyirwaho ry’amategeko arengera abafite ubumuga no kuyashyira mu bikorwa, ariko akaba yijeje ko iyo Ministeri igiye gukomeza ubuvugizi no gukurikirana ko ubukangurambaga n’amahugurwa bikorwa mu nzego zinyuranye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rega ikibazo mu Rwanda nuko tutanyenya amategeko kandi ugasanga abanyarwanda bingeri zose ariko bameze
ikibazo cy’ababana n’ubumuga cyarahagurukiwe ku buryo ubu hari gahunda yo kubaha ibikenerwa byose ndetse hakanahugurwa abarimu ku bijyanye n’inyandiko zabo mu ishuri maze abana bafite ubwo bumuga bakabo ibikenerwa