Hakenewe intwari nyinshi zo kurokora abantu nka Raoul Wallenberg na Sula Karuhimbi

Impuguke mu kurwanya amakimbirane na Jenoside zivuga ko isi n’u Rwanda bikeneye intwari nyinshi zo gukiza abantu, nk’uko Raoul Wallenberg yarokoye Abayahudi bicwaga n’Abanazi, cyangwa se nk’uko Sula Karuhimbi yakijije benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Abantu dukeneye kwitoza hakiri kare (guhera mu bwana bwacu), gukorera abandi, kwemera guhara ubuzima bwacu bitewe no gukunda abandi; intwari zigenda zivuka hakurikijwe uko abantu baba bararezwe neza”- Prof. Pierre Rwanyindo, umuyobozi w’ikigo IRDP gishinzwe ubushakashatsi n’ibiganiro hagamijwe amahoro.

Rwanyindo ni umwe mu batanze ibiganiro ku mugoroba wo ku wa kane tariki 24/01/2013, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahizihirijwe isabukuru y’imyaka 100 umunya-Suede witwaga Raoul Wallenberg yabayeho mu buzima bwe ku isi.

Ibi biganiro byabaye mu rwego rwo kuzirikana ku kamaro ko kurinda abantu urupfu n’akababaro biterwa n’intambara.

Abakozi ba za ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Suede, ku bufatanye n’inzego zitandukanye mu Rwanda, bazirikanye ibikorwa bya Raoul Wallenberg hamwe n’iby’Abanyarwanda barokoye abandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Raoul Wallenberg, wari umunyemari ukomeye, ngo ntacyo yari akeneye ku Bayahudi bicwaga n’Abanazi ku gihe cya Hitireri (Hitler), uretse gushaka kubitangira, kuko ngo yari azi agaciro k’ikiremwamuntu, nk’uko abamuzi barimo umwuzukuru we, Michael Wernstedt, babihamya.

“Jye nta kindi nashakaga utetse amahoro, kuko narezwe ntozwa gukunda bose ntavangura“, nk’uko Umukecuru utuye mu karere ka Ruhango, Sula Karuhimbi yasobanuye impamvu yatumye arokora Abatutsi 100 mu gihe cya Jenoside, Abahutu 50, Abazungu batatu, Abatwa babiri n’Abarundi 17.

Abitabiriye ibiganiro mu isabukuru ya Raoul.
Abitabiriye ibiganiro mu isabukuru ya Raoul.

Mu gihe abandi Banyaburayi n’Amerika bafataga indege bajya iwabo, bagasiga Abatutsi babahungiragaho bapfa mu Rwanda, ntabwo ari cyo cyemezo Umunyamerika Carl Wilkins yafashe. Kuguma mu Rwanda ngo byatumye harokoka Abatutsi amagana n’amagana bamuhungiyeho, kuko ababahigaga batatinyutse kugera iwe.

Ibiganiro byo kuzirikana ku kamaro ko kurokora abahigwa mu gihe cy’intambara cyangwa Jenoside, byitabiriwe n’abakozi ba za Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda, ziyobowe na Ambasade za USA na Suede, umuryango wo mu Bwongereza Aegis Trust, Komisiyo yo kurwanya Jenoside, ikigo IRDP hamwe n’abanyeshuri.

Banzuye ko ibiganiro nk’ibi byubaka umuco wo guharanira amahoro no kwirinda impamvu zose ziteza amacakubiri n’imvururu mu baturage, nko kutubahiriza amahame ya demokarasi mu gihugu, gupfa ubutegetsi, ubukungu cyangwa kwima umuntu uburenganzira ubwo ari bwo bwose yemererwa n’Imana cyangwa amategeko.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka