Hagiye kujya hatangwa amakarita agaragaza ibyiciro by’abanyamakuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko mu mavugurura bateganya harimo no kuzajya batanga amakarita agaragaza ibyiciro by’abanyamakuru.

Emmanuel Mugisha avuga ko mu mavugurura bateganya harimo no kuzajya batanga amakarita agaragaza ibyiciro byabanyamakuru
Emmanuel Mugisha avuga ko mu mavugurura bateganya harimo no kuzajya batanga amakarita agaragaza ibyiciro byabanyamakuru

Yabibwiye abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo RMC yabahurije mu biganiro n’abayobozi bo muri iyo Ntara, tariki 28 Werurwe 2024. Yatangaga igisubuzo ku cyifuzo cy’uko abanyamakuru bacyiga bakora umwuga na bo bajya bahabwa amakarita y’umurimo, kuko byagaragaye ko na bo bayakenera nyamara ntayo bateganyirijwe.

Yavuze ko uretse kugena amakarita y’abanyamakuru bari mu mwuga ariko bacyiga, bazanagena amakarita atandukanye ku banyamakuru barangije, bari mu mwuga biturutse ku byiciro barimo.

Hazaba ayagenewe abagitangira umwuga, ay’abamaze kuwumenyera biri mu rugero ndetse n’abawufitemo uburambe. Ibi ngo bishobora kuzajya binajyana n’imishahara bagenerwa, biturutse ku bakoresha bafite.

Ati "Birumvikana ko uwatangiye gukora acyiga, azajya ahabwa ikarita y’umenyereye umwuga biri mu rugero."

Gutanga amakarita gutya bizafasha RMC kubona aho ifatira ihugura abanyamakuru, nk’uko Mugisha akomeza abisobanura.

Ati "Hahamagarwaga abanyamakuru mu mahugurwa ukabona haje abagitangira ndetse n’abafite uburambe, mbese ukabona ari ibintu bidafite gahunda."

RMC ntiragena ibizajya bigenderwaho mu gushyira abanyamakuru mu byiciro, ariko bizagenwa mu mavugurura batangiye gutekerezaho.

Akomeza agira ati "Turanateganya gushyiraho imikoranire na za Kaminuza zigisha itangazamakuru, ku buryo abacyiga cyane cyane mu myaka ya nyuma, twakorana mu kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (monitoring). Bizajya bibaha ubumenyi ku makosa akorwa bityo bajye barangiza bazi ibizira n’ibitazira."

Abanyamakuru banifuje kumenya niba hari icyo RMC iteganya gukora ku kuba umwuga w’itangazamakuru ukorwa n’abize ibyo ari byo byose, bijya binatuma hari abawukora nabi.

Mugisha yababwiye ko na byo amaherezo bizahabwa umurongo, bikazanajyanirana no kuba abanyamakuru bazajya bagira igice bakoramo, bazi neza (specialisation).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka