Hagiye kongerwa ingufu mu gukemura ikibazo cy’inzererezi

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iravuga ko ikibazo cy’abana b’inzererezi kigiye gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo gikemuka burundu.

Minisitiri Dr. Diane Gashumba avuga ko ababyeyi n'abayobozi batubahiriza inshingano zabo bagiye guhagurukirwa.
Minisitiri Dr. Diane Gashumba avuga ko ababyeyi n’abayobozi batubahiriza inshingano zabo bagiye guhagurukirwa.

Minisitiri wa MIGEPROF, Dr Diane Gashumba, yabivugiye mu kiganiro cyahuje MIGEPROF, inzego zitandukanye za Leta, abanyamadini na sosiyete sivile kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2016.

Bafashe ingamba zitandukanye zo guhangana n’iki kibazo kuko ngo kiremereye, ari yo mpamvu inzego zose bireba zagihagurukiye.

Minisitiri Gashuma avuga ko impamvu nyamukuru itera iki kibazo ari ababyeyi badohotse ku burere bw’abana babo.

Yagize ati “Hari ababyeyi batita ku bana babo kimwe n’abayobozi badakora neza inshingano zabo. Aba bagiye kwigishwa ariko bananirana, hagakurikizwa amategeko bakaba babihanirwa kuko nk’ubuyobozi tutarebera kandi ari abana b’igihugu bangirika.”

Abayobozi b'Intara zose bahagurukijwe n'iki kibazo.
Abayobozi b’Intara zose bahagurukijwe n’iki kibazo.

Akomeza avuga ko hari ibyakozwe kuko hari abana bagera ku 3000 basubiye mu ngo nyuma y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, ariko ngo ntibihagije, ari na yo mpamvu urugamba rukomeje kugeza gikemutse burundu.

Umwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko abana akenshi bacika ingo z’iwabo kubera ko batabona ibyo bakeneye.

Ati “Usanga urugo runaka rwugarijwe n’ubukene bukabije ku buryo umwana ahitamo kwigira mu muhanda kugira ngo ahunge ibibazo by’iwabo. Nubwo aba abayeho nabi iyo yirirwa, ariko usanga bimurutira kuba iwabo cyane ko niyo bamufashe bakamugarura, ahita yongera akabacika.”

Muri iyi nama, inzego z’ibanze zakomeje gutungwa agatoki ko zaba zituzuza inshingano zazo zo kumenya imibereho y’abaturage bashinzwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepho, Munyentwari Alphonse, agaruka ku nshingano z’abayobozi kuri iki kibazo, yagize ati “Mu ndangagaciro zacu nk’abayobozi, harimo kwita ku bana bose no gukangurira abayeyi n’abandi bantu bakuru kurinda abana icyatuma bata ingo z’iwabo. Ibi rero bisaba ubufatanye hagati y’abayobozi n’abayoborwa.”

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye.
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye.

Yongeraho ko ikigomba gukorwa ari ugufasha ababyeyi mu rwego rw’imibereho kuko iri mu bituma abana babatoroka.

Mu bindi byaganiriweho ni ugukomeza gahunda yo gusubiza abana mu mashuri no guca ingeso yo gusabiriza kuko na byo ngo biri mu bikurura abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nta kuntu bashyiraho nk aba assistants sociaux ku midugudu abana bose ufite ikibazo akakimugezaho bakabashakira uburyo bwo kugikemura?assistants sociaux barakenewe kdi bakora akazi kabo apana kugira izina gusa byanagabanya biriya byuko buri gihe ibibazo bikemuka kagame yagiye ahantu

xx yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka