Hagiye gushyirwaho ikigo kigorora abakobwa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi atangaza ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 izarangira hakozwe inyigo y’ikigo kigorora abana b’abakobwa b’inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge, kuko byagaragaye ko hari abakobwa nibura 300 buri mwaka bafatwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge no kugaragara mu bikorwa bibi.

Mu mpera z’umwaka wa 2012 nibwo uwari Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye iyi Minisiteri gushyiraho ikigo kigorora abakobwa nk’uko hari ikigo cya Iwawa kigorora abahungu b’inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge, ndetse kikabafasha kwiga imyuga bakarangiza bihangira umurimo aho gukomeza kuba umuzigo ku muryango nyarwanda.

Mbabazi ashimira abarangije amasomo y'imyuga Iwawa.
Mbabazi ashimira abarangije amasomo y’imyuga Iwawa.

Mbabazi avuga ko n’ubwo byari byasabwe hagombaga kubanza gutegurwa aho ikigo cyashyirwa n’uburyo cyakora, akongeraho ko ubu MYICT yamaze kubona aho ikigo cyakubakwa harimo mu Karere ka Muhanga kimwe na Gitagata mu Karere ka Bugesera, hakazatoranywa ahubakwa ikigo kigorora abakobwa.

Ikigo kizubakwa ngo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira nibura abakobwa 500 nabo bakazajya bagororwa bakuwe mu bikorwa by’ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zitari nziza kugira ngo bajyanirane na basaza babo bamaze kugororwa.

Urubyiruko rugororerwa Iwawa rugaragaza uburyo gufatanya byakubaka igihugu.
Urubyiruko rugororerwa Iwawa rugaragaza uburyo gufatanya byakubaka igihugu.

Kuva 2010 ikigo cya Iwawa cyatangira cyafatwaga nka gereza igiye kuzajya ifungirwamo urubyiruko rw’inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge, gusa ubu ni ikigo ababyeyi basaba ko abana babo bajyanwamo kuko cyagaragaje umusaruro n’ubushobozi bwo guhindura abakoresha ibiyobyabwenge bajyanwayo kimwe no kubigisha imyuga.

Zimwe mu ngorane zikiboneka ku bavanwa muri iki kigo n’uko iyo bageze mu miryango yabo bagahura n’abakoreshaga ibiyobyabwenge bongera bakabisubiramo.

Mbabazi asaba abanyarwanda gufatanya mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge aho guharirwa inzego z’umutekano n’ababyeyi b’abana babikoresha, ahubwo buri wese akumva ko kurwanya ibiyobyabwenge bimureba.

Urubyiruko rurangije Iwawa mu cyiciro cya karindwi.
Urubyiruko rurangije Iwawa mu cyiciro cya karindwi.

Urubyiruko rwoherezwa Iwawa, uretse kuba rugororwa, rwigishwa imyuga itandukanye nko kubaka, kudoda, kubaza, ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, amategeko y’umuhanda, gukoresha mudasobwa hamwe no kwiga ubugeni.

Bamwe mu basuye ikigo cya Iwawa bavuga ko uretse kuba leta igitangaho amafaranga menshi kubera ibikorwa remezo, yagombye kugaruza ibyo itanga kubahajyanwa haba ku babyeyi b’abana bagororwa kimwe n’ibyo abajyanwa Iwawa bakora biga byagombye kujya bitanga umusaruro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibigo nkibi ni byiza cyane usanga bifasha urubyiruko rufite ingeso mbi guhinduka maze bakagendera mu murongo umwe n’abandi bakubaka igihugu

ndekezi yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka