Hagiye guhugurwa abanyeshuri bo muri za kaminuza bazagira uruhare mu guhindura imyumvire ku gutanga serivisi

Umuryango Nyarwanda w’Umuryango w’Abibumbye (United Nations Associations-Rwanda) ugiye gutangiza amahugurwa amahugurwa ku banyeshuri bagera kuri 150. Abo banyeshuri baturutse muri za kaminuza zitandukanye, bategerejweho uruhare mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda ku mitangire ya seirvisi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitangiza uyu mushinga ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/06/2013, Jacqueline Kamanzi Masabo, uyobora UNA-Rwanda, yatangaje ko impamvu bahisemo urubyiruko ni uko arirwo rwinshi mu Rwanda kandi rushobora no kugira impinduka.

Jacqueline Kamanzi Masabo, uyobora UNA-Rwanda na Ngonga, umwe mu mpuguke z'umuryango batangariza abanyamakuru uburyo abanyeshuri bazafasha mu kurwanya ikibazo cy'imitangire ya serivisi mbi.
Jacqueline Kamanzi Masabo, uyobora UNA-Rwanda na Ngonga, umwe mu mpuguke z’umuryango batangariza abanyamakuru uburyo abanyeshuri bazafasha mu kurwanya ikibazo cy’imitangire ya serivisi mbi.

Yagize ati: “Iyo urubyiruko rwiyemeje rukavuga ngo turahagurutse turabibona. Wenda ushobora kuvuga uti impinduka ntizahita ziboneka zizagaragara zitinze ariko mu Rwanda dufite amahirwe yo kwisanzura mu bitekerezo ruakvuga bakarwumva.”

Uyu muryango washinzwe bwa mbere mu Rwanda mu 2.000, utangaza ko ugamije gushaka umuti wa burundu wo gukemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi. Ukavuga ko umunsi urubyiruko rwumvise akamaro ka serivisi nziza, nta kabuza ruzahindura byinshi.

Abanyamakuru babonye umwanya wo kubaza kuri zimwe mu mbogamizi uyu mushinga uzakemura n'uburyo uzazana ibisubizo birambye.
Abanyamakuru babonye umwanya wo kubaza kuri zimwe mu mbogamizi uyu mushinga uzakemura n’uburyo uzazana ibisubizo birambye.

Uyu muryango usanga kandi buri wese abifitemo uruhare kugira ngo serivisi zigende neza, kandi serivisi nziza zigahera mu miyoborere y’abakozi umuntu ayobora. Ibyo babihera ko iyo umuntu ayoborwa neza nawe bituma atanga serivisi nziza, nk’uko byatangajwe na Ngoga umwe mu mpuguke za UNA-Rwanda.

Uyu mushinga washyizwe mu buryo, nyuma yo gushimwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), cyateye inkunga ya miliyoni eshanu uyu muryango.

Ubuyobozi bwa UNA-Rwanda bwizera ko n’ubwo umushinga ufite amezi abiri gusa, izaba ariyo ntangiriro yo gutangiza ibiganiro bigamije guca umuco mubi wo kutakira abagana abantu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka