Gutanga amakuru ni inshingano z’umuyobozi - Guverineri Kayitesi

Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, hakomojwe ku bayobozi banga kwitaba abanyamakuru no ku banyamakuru bakora nabi, Guverineri w’iyo Ntara, Alice Kayitesi, yibutsa abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano zabo.

Guverineri Kayitesi (hagati), yibukije abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano zabo
Guverineri Kayitesi (hagati), yibukije abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano zabo

Ni mu nama izi mpande zombi zatumiwemo n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), ku bufatanye n’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), bagiriye i Huye ku wa 28 Werurwe 2024.

Muri ibi biganiro, abanyamakuru bagaragaje ko hari igihe bahamagara abayobozi babifuzaho amakuru bakanga kubitaba, abandi na bo bakababwira ko bahuze hanyuma bagategereza ko bahuguka, bagaheba.

Nk’uwitwa Clémentine ukorera Radio Salus yagize ati “Hari n’abo twahinduye ba Ndatwaye. Uramuhamagaye akakubwira ngo ndatwaye ariko ntakubwire ngo wongere kumushaka ryari?”

Eloge Rukundo wandikira Panorama we avuga ko hari igihe abayobozi batanga amakuru bakeneweho, ubundi bakicecekera, ahanini bitewe n’inkuru iri gukorwaho.

Ati “Inkuru zivuga ibyagezweho kuzitangaho amakuru biba byoroshye, ariko inkuru z’ubuvugizi rimwe na rimwe kuzitangaho amakuru biba bigoye. Nigeze guhamagara umuyobozi ntiyanyitaba, n’ubutumwa bugufi namwandikiye ntiyabusubiza. Ya minsi ibiri irarenga, mpamagaye Visi Meya na we ntiyansubiza.”

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu Ntara y'Amajyepfo na bo bitabiriye ibiganiro
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo na bo bitabiriye ibiganiro

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yasabye ko abakozi b’Uturere bashinzwe guhuza Uturere n’izindi nzego (Public Relations), baba ari bo bajya bifashishwa n’abanyamakuru igihe bakeneye amakuru, kuko ari bo baba bari kumwe n’abayobozi, bakaba bashobora kumenya ko bahuze cyangwa badahuze.

Yagize ati “Ubundi gutanga amakuru ni inshingano z’umuyobozi, kuko amakuru ntabwo ari ayacu, ni ay’abaturage. Gusa birumvikana ntabwo abayobozi b’uturere bahora bategereje kwitaba telefone. Hari abakozi bashinzwe guhuza Uturere n’izindi nzego, biba byiza iyo umuntu amunyuzeho. Byazakuraho rwa rwikekwe hagati yacu n’abafatanyabikorwa b’itangazamakuru.”

Abayobozi na bo bagaragaje ko hari abanyamakuru bakora inkuru batabanje kubabaza icyo na bo babivugaho, nyamara hari igihe ababa babahaye amakuru baba bababeshye ndetse n’abo bajya baha amakuru ntibayatangaze kuko aba adahuje n’ibyo bashaka gutangaza. Ibi ngo biri mu bibaca intege.

Hanagarutswe ku kibazo cy’abatangaza amakuru kuri You Tube, baba bitwara nk’abanyamakuru nyamara atari bo, usanga hari n’igihe batangaza ibitari byo.

Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC
Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Emmanuel Mugisha, yabavuzeho agira ati “Itegeko ntiribuza umuntu wese ubyifuza kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo asakaze ibitekerezo bye, ariko igihe ubikoze witwaye nk’umunyamakuru, bigusaba kubahiriza amahame n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.”

Yunzemo ati “Rero abitwara kinyamakuru, bagatunga abantu mikoro, inzego z’ubuyobozi zijye zibamenya kuko baba bica amategeko. Ariko abafite amakarita y’abanyamakuru babangamira amahame y’umwuga bajye babatumenyesha kugira ngo tubakurikirane, babashe kujya mu murongo.”

Mu bindi byavugiwe muri ibi biganiro harimo gusobanura ko abanyamakuru bigenga (freelancers/Pigistes) na bo ari abanyamakuru nk’abandi, baba banabifitiye ibya ngombwa, bityo bakaba badakwiye kwimwa amakuru n’abayobozi.

Abanyamakuru, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'uturere n'abayobozi b'uturere bitabiriye ibiganiro
Abanyamakuru, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere n’abayobozi b’uturere bitabiriye ibiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka