Gushaka kwiharira isoko bitumye umusaruro w’umuceri ubahombera

Abahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi baravuga ko kudafungurira abandi bashoramari isoko ngo byahombeje ubuhinzi bwabo.

Ni nyuma y’aho abafite inganda zitunganya umuceri muri icyo kibaya banze kurekura umuceri wa Basomati none toni 177 z’umuceri ziri kwangirikira mu ubuhunikiro.

Aya ni amwe mu matoni y'umuceri ari mu buhunikiro atarabona abaguzi.
Aya ni amwe mu matoni y’umuceri ari mu buhunikiro atarabona abaguzi.

Ubwo twaganiraga n’abahinzi ku wa 26 Werurwe 2016 bavugaga ko bugarijwe n’ubukene kandi bitakagombye kuko bejeje.

Fashwanayo Jacques, umuhinzi w’umuceri, asanga kuba inganda zo muri icyo kibaya zarihariye isoko ari yo ntandaro yo guhomba kw’abahinzi kuko nta rundi ruganda rushobora guhabwa ayo mahirwe atari urwo muri icyo kibaya.

Ibyo ngo bituma ba nyir’inganda babagambanira bakumvikana kutabagurira kugira ngo bazabahende kubera kwiharira isoko.

Yagize ati “Nk’abahinzi twifuza ko haboneka abandi bashoramari bakaza kutugurira umuceri wa Basomati. Ubu ubukene buratwishe twabuze amafaranga kandi twarahinze.”

Mukeshimana Thacienne, umwe mu bayobozi b’amakoperative y’abahinzi b’umuceri akorera muri icyo kibaya, we avuga ko kubura isoko k’uwo muceri byatewe n’uko uruganda rwakundaga kuwugura rwaguye mu gihe cy’ibiza bakaba basaba inzindi nganda ko zawugura ariko ngo bakabona batabyitayeho.

Habyarimana Antoine, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abahinzi b’Umuceri, avuga ko bashyizeho igiciro fatizo cya Basomati ku rwego rw’igihugu kingana 404FRW ku kilo ariko inganda z’imiceri zo zivuga ko zizawugira kuri 400, ariko na bwo ntugurwe.

Akomeza avuga ko abahinzi bageze aho bagurisha ikilo kuri 360 bizezwa n’abanyenganda ko bazahita bawugura ariko na n’ubu ntibawugura kandi ntibanemere ko isoko ryafatwa n’abandi.

Ati “Banyenganda bagenda batubwira ko ntasoko ry’umuceri wa basomati bafite twagabanuye ibiciro muburyo budasanzwe ariko ntibawugura kandi ntibanatwemerera ngo dushake isoko ahandi bamaze igihe baturerega ibyo twebwe nk’abahinzi bikatudindiza.”

Umuyobozi w’uruganda "Brith General co LTD", Ndagijimana Phillipe, na we yemeza ko yari afitanye amasezerano n’abahinzi b’umuceri wa Basomati yo kubagurira toni 300 ariko ngo ntibyamuhiriye kuko uruganda rwe rwahise rukubitwa n’inkuba ku wa 25 Mutarama 2016.

Ndagijimana avuga ko kugeza ubu nta bushobozi afite bwo kugura uwo muceri dore ko ngo agifitanye ibibazo n’ikigo yari afitemo ubwishingizi.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko inganda z’umuceri zo muri ako gace zahise zishaka kugendera kuri ibyo bibazo ngo zihantanure igiciro zaguragaho umuceri zihende abari bafitanye amasezerano na "Birth General Co Ltd."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Muhirwa Phillipe, ari na ho habarizwa abahinzi benshi b’umuceri, avuga ko icyo kibazo cyagejejwe ku karere bakaba bagitegereje igisubizo.

Ati “Twahuye n’abanyenganda hamwe n’ubuyobozi bw’akarere bemera ko bazagura umuceri ariko kugeza ubu ntakirakorwa turakomeza dushake abanyenganda tubabaze impamvu ibyo bemeye batabishyira mu bikorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese niba ururuganda rwakubiswe n inkuba arirwo rwari rufatiye runini abahinzi b umuceri, leta yakoze ubuvugizi uruganda rwakubiswe n inkuba nyirarwo agafashwa n ubwishingizi rugasubiraho, doreko ibigo by ubwishingizi byishimira kwakira kutanga bikaba imanza

jack yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka