Gusaba Imbabazi ntibireba abakoze Jenoside gusa – Amb. Polisi Denis

Mu biganiro bya « Ndi Umunyarwanda » bikomeje mu karere ka Karongi kuri uyu wa 27/11/2013, Ambasaderi Polisi Denis yasobanuye ko gusaba Imabazi bitareba abakoze Jenoside gusa, ahubwo ngo bireba buri muntu wese wumva afite kwicuza kuba yarakozwe mu izina rye no kuba ataragize icyo akora ngo ntibeho.

Mu biganiro byateguwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, bikabera mu cyumba cy’inama cya IPRC West ishami rya Karongi, Ambasaderi Polisi Denis yatanze urugero rw’abanyamahanga bemeye kwiyambura umwambaro w’ubunyamahanga baza mu Rwanda gusaba imbabazi mu izina ry’umuryango mpuzamahanga warebereye igihe Abatutsi basaga miliyoni bicirwaga hamwe n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba Jabo Paul, Umuyobozi w'akarere ka Karongi Kayumba Bernard, Amb Polisi Denis, n'umuyobozi wa RAB mu Burengerazuba Nuwumuremyi Jeannine.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Jabo Paul, Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, Amb Polisi Denis, n’umuyobozi wa RAB mu Burengerazuba Nuwumuremyi Jeannine.

Bamwe muri abo banyamahanga harimo uwahoze ari Ministre w’Intebe w’ububiligi Guy Verhofstadt waje mu Rwanda tariki 07-04-2000 gusaba imbabazi mu izina ry’igihugu cye, kuba ntacyo cyakoze ngo gikumire Leta yari iriho itegura Jenoside kandi babizi.

Harimo kandi Bill Clinton wayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nawe yaje mu Rwanda tariki 25-03-1998 asaba imbabazi mu izina ry’Abanyamerika bose kuba mu gihe Abatutsi bariho bapfa mu Rwanda, Abanyamerika bo bariho bajya impaka bati ese biriya tubyite Jenoside cyangwa ni ubushyamirane bw’abaturage?

Urundi rugero Polisi Denis atanga ni urw’Abadage bagisaba imbabazi kuva mu 1939 kuba Leta y’aba Nazis yaratsembye abayahudi basaga miliyoni esheshatu, none kugeza magingo aya Ubudage bukaba bugifite ipfunwe bwasigiwe na Hitler.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro bya « Ndi Umunyarwanda » mu Ntara y'Iburengerazuba.
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro bya « Ndi Umunyarwanda » mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, nawe wari mu biganiro, yatanze ikiganiro ku ruhare rw’ubuyobozi mu gufata iya mbere bwerekera abaturage gukora Jenoside.

Kayumba yatanze urugero rwa Clement Kayishema wahoze ari prefet wa Kibuye (1992-1994) wagiye muri Stade Gatwaro ahari hahungiye Abatutsi agafata umukecuru rukukuri akamurasira imbere y’abaturage, arimo kubaha urugero ko n’uwica imbeba atababarira n’ihaka.

Ibiganiro bya « Ndi Umunyarwanda » mu Ntara y’Iburengerazuba byari byatumiwemo abakozi b’Intara, ab’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, hari ndetse n’abatumirwa bakora mu bigo bitandukanye mu karere ka Karongi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uzagira ubutwari bwo kujja asaba imbabazi abo azajja azisaba nabo bajje bagira ubundi bwo kuzitanga. Abanyarwanda bashobore gutera intambwe ija imbere.

Peter yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Uwiciwe yagize ibyago kuvutswa abe agasigara arinkeho. Ariko uwishe yagize ibirenze kuko agendana umusaraba azaphana. Ugira umugisha akagira ubutwari bwatura agasaba izombabazi namahirwe kuriwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Abanyarwanda bapfuye kubera uburakari arubw’abari mu gihugu arubw’abaturutse hanze.Bababa abatutsi baba abahutu baba abatwa barapfuye.Ariko kubera ibisobanuro abanyaburayi bazanye bya genocide icyo cyabaye urwitwazo rw’agatsiko kamwe kubera gahunda z’Ibihugo by’Iburayi n’America zikoresha amacakubiri kugirango bakomeze ingufu mu butegetsi by’ibindi bihugu.Biriya bya genocide bikomeza kuzamura amacakubiri mu banyarwanda.Biriya bigendera ku bwoko butegeka igihugu tugomba kubivaho mu Rwanda.Ibyiza n’uko twakorana kuko twese turi abanyarwanda tukunganirana ngo dutere imbere.
Gahutu ganza nta mpaka byo muli 1959 byatumye uwumvaga atari inyuma yicyo cyapa atagira ituze.Muli 1994 gatebe gatoki yaragarutse biba intsinzi ya gatutsi.
Banyarwanda kugirango tubeho mwituze twagombye kuva inyuma yabiriya byapa by’amoko tugakorana twunganirana kuko twese turi abanyarwanda.Ibyo kandi bikagaragazwa nuko tuvuga ururimi rumwe.

Munyetuze yanditse ku itariki ya: 1-12-2013  →  Musubize

hahahah!!!umuturage yabajije umusubize,ngo polisi yabamabuye amasambu n’amariba yabo, ngo none nawe nabasabe imbabazi....kandi ubwo bifite icyo bisobanuye...nyamara abaturage bamawe bararakaye

asumta yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Arikowe nawe Polisi urigishagusabaimbabazi nonese ko
utajekudusaba imbabazi ngo na bwo ari uwishegusa twe
rero abatura gewambuye amasambu yabo namariba inkazacu
nayo natwetwavomagaho ubitwarira ubuntu none urigishagu
saba imbabazi koko. Uzaze Ruhanga na Muyumbu udusabeimba
bazi udusubize ibyacuuuuu.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

gusaba imbabazi bireba buri mu nyarwanda wese genocide yakozwe mu izina rye, ikaba yarakozwe mu izina ry’abahutu bose kandi benshi barabibonaga ko iri gukorwa mu izina ryabo.

gael yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Jye ntekereza ko mbere yo gusaba abaturage gusabana imbabazi, Leta yakagombye gutanga urugero rwiza igasaba imbabazi mu izina rya leta yari iriho mu gihe cya Genocide!!!

hdhhhshs yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka