Guhinduranya ba gitifu b’utugari ngo bizatuma banoza serivisi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Karongi bagiye guhinduranywa mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi basanzwe baha ababagana.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iyo umuyobozi atinze ahantu, agera aho akamera nk’umuturage w’aho ku buryo ashobora no gutanga serivisi zitari nziza, akaba ari yo mpamvu bafashe umwanzuro wo guhinduranya abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.

Karongi bagiye guhinduranya abanyamanga nshingwabikorwa b'utugari.
Karongi bagiye guhinduranya abanyamanga nshingwabikorwa b’utugari.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, agira ati “Rimwe na rimwe, umukozi iyo ari ahantu ashobora kudatanga serivisi nziza. Amera nk’umuturage w’aho aho kugira ngo yigishe iby’iterambere.”

Nubwo avuga ko gutinda ahantu byatuma serivisi zitangwa ziba mbi, ngo kuba aba banyamabanga nshingwabikorwa bagiye guhinduranywa ntibivuze ko bakoraga nabi.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, bemeza ko kubahinduranya ntacyo bizabahungabanyaho.

Ukurikiyimana Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byogo mu Murenge wa Mutuntu, agira ati “Akagari ni kimwe n’akandi, tugomba kugenda, serivisi uko twazitangaga, tukagenda tukazitanga kurushaho.”

Nyirategekimana Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sayura, ati ‘Akazi ni kamwe, ni ukujya kubana n’abaturage, kandi twari tubimenyereye.”

Abaturage batandukanye bo, ngo iyo bahawe abayobozi bashya kubamenyera birabatonda ndetse bikanatuma rimwe na rimwe dosiye bari bafite mu buyobozi zisa n’izongeye gutangirira kuri zeru kuko ababa baje nta makuru baba bazifiteho.

Umwe muri bo ati “Iyo bazanye abayobozi bashya, kubagezaho ibibazo byacu no kubamenyera biradutonda, rimwe na rimwe tukanabanza kubatinya.”

Iki gikorwa cyo guhinduranya abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutu kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha ndetse iki cyumweru kikaba kigomba kurangira buri wese azi aho yoherejwe.

Mu gihe mu mpinduka ziherutse babahinduranyaga umurenge ku murenge kuri iyi nshuro umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ngo azajya avanwa mu murenge yarimo akajyanwa mu wundi.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

none se kuki baiye kwimura abanyamabanga nshingwa bikorwa butugali twa karongi gusa? ahubwo mu tugali twose twigihugu bajye babahindurira rimwe kugirango serivise nziza zigerere kuribose icyarimwe , bityo dukomeze iterambere

NTAKIRUTIMANA Eugene yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

guhinduranya aba bayobozi ni byiza kuko bituma batirarara ngo bavug ngo aha tahagize ahacu. burya iyo ushoboye uba ushoboye ahantu hose

cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

jyewe mbona kubahinduranya ntacyo bitwaye cyane ariko bazanatekereze aho imiryango yabo iba,kuko mushobora gushyira umuntu ikantarangi,umusaruro ukaba muke kubera gukwepa cyane,cg imiryango igasenyuka.urugero:ukuye umuntu i Rubengera ukamujyana i manji,aba azagaruka kureba umuryango we ryari gute?ababishinzwe bagombye kuzashyiramo logique.

hakizima peter yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Ibi bikorwe ariko akarere kazirikana ko nta mihanda ihuza imirenge, ibi ndabivuga kuko nageze muturere twose mbasha kureba uko bakora. hazagire unyura I Kirinda_Ruganda_Mutuntu_Rwankuba aha birababaje.ngaho abanyamakuru hazagire uhatemberera azaza abara inkuru wenda ngewe ndi kuyikuririza.

fifi yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Birakwiye Rubanda rugufi bajya bacyemurirwa ibibazo neza. Muzagere Mumurenge wa gitesi Mu Kigari ka kanunga mu mudugudu wa Nyarujyenge Muzabwira.. Murakoze.

Ntamakiriro Erissa yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka