Guha imbabazi utazigusabye biruhura umutima - Musenyeri Rukamba

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko guha imbabazi utazigusabye kubera ko acyinangiye, bituma uruhuka umutima.

Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko gutanga imbabazi biruhura umutima.
Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko gutanga imbabazi biruhura umutima.

Yabivugiye mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), yagiranye n’abanyamadini kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Gicurasi 2016, aho abanyamadini bavuze ku ruhare bafite mu kugeza ku bayoboke babo gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ibikorwa bigendanye.

Musenyeri Rukamba avuga ko abakirisitu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bageze ku ntambwe yo gutanga imbabazi ku babahemukiye batanazibasabye.

Yagize ati “Gusaba imbabazi bisaba guhinduka nk’uko kuzitanga na byo bisaba guhinduka. Uwakoze icyaha ashobora kuba umutima we ucyinangiye, udashaka gusaba imbabazi, ariko uwakorewe icyaha akaba yumva akeneye kuzitanga kugira ngo umutima we uruhuke.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba, avuga ko gutanga imbabazi atari amaburakindi cyangwa se kwigura, ahubwo ngo ni uko bifasha, kandi ababigerageje bakabigeraho, ubu ngo bameze neza, bashishikajwe no gukora bakiteza imbere.

Bishop Rucyahana na Fidele Ndayisaba baganira n'abayobozi b'amadini n'amatorero.
Bishop Rucyahana na Fidele Ndayisaba baganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Kugera kuri ngo birasaba imbaraga z’abantu bose, cyane cyane abanyamadini kuko bo bakora isanamitima, bakabyumvisha abayoboke babo.

Ati “Ntabwo ibi bizashoboka hatabaye gukora twese. Uwatekereza ko bireba amatorero n’amadini byari biri mu Rwanda mu gihe cy’amacakubiri na Jenoside byaba ari ukwibesha, kuko n’itorero rivutse uyu munsi abarijyamo ari Abanyarwanda bafite ya mateka.”

Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, na we avuga ko kubabarira bivura ku mpande zombi.

Ati “Iyo utababariye, ugumana bwa burakari n’umujinya bigahora bikurya mu mutima. Iyo ubabariye uraruhuka bigatuma utekereza neza, bityo nk’Abanyarwanda tukabasha kuvura iburyo n’ibumoso kuko twaharwaje hose.”

Avuga ko nk’abashumba bafite intama nyinshi baragiye, bakabifashwamo na Leta y’Ubumwe ifite ubuyobozi bwiza, bazakomeza gutanga ubutumwa bukangurira abantu gusaba no gutanga imbabazi kuko ngo ari byo pfundo ryo kubana mu mahoro.

Akangurira abayobozi b’amadini n’amatorero kwemera uruhare rw’abayoboke bayo mu mateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cyashize, bagaaba imbabazi ku mugaragaro kugira ngo bifashe no muri gahunda yo kwiyubakira igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

GUHA IMBABAZI UTAZIGUSABYE ATABITEWEN’IMFUNWE Z’IGIHEMU AHUBWO ARUKO YINANGIYE .MON SGR NTABYO UZI BURYA BIRABABAZA CYANE.

KUKO UKO KWINANGIR AABA YABITEWE NUKO AKIGUFITIYE URWANGO
AKUBONYE URWAHO YAGUHITANA .

IMBABAZI ZIGIRA UMUMARO ARI UKO NYIRUKUZIHABWA YAZISABYE NYUMA YO KWISUBIRAMO AKUMVA YARAHEMUTSE.

cakech yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

Please publish my opinion, ndabona bisa n’aho igitekerezo natanze cyanizwe. Kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano. Murakoze.

Ronnie yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Not true ! Tout à fait faux !!! Guha imbabazi utazigusabye Kubera ko yanangiye ni nko kwina intumbi !Umuntu wanangiye ushobora kumugirirra imbabazi atagusabye, ijo agakora ibyo wamuhereye imbabazi atagusabye.Ibyo bahatira abantu gutanga imbabazi nk’utanga inzoga ibishye ejo cyangwa ejobundi ingaruka zabyo zizagaragara. Ubutabera nibukore akazi kabwo, uwahamwe n’icyaha abihanirwe n’amategeko, uwicuije ababarirwe kandi kubabarrwa ntabwo bivuga kudahanirwa icyo wakoze °!

Ronnie yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka