Goma: Indege ya Monusco yakoze impanuka

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’ingabo z’Ummuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) yakoze impanuka ku kibuga cy’indege cya Goma kuri uyu wagatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2015 ubwo yari irimo igwa kuri iki kibuga.

Iyi mpanuka yabaye mu saa munani n’igice z’ejo hashize nk’uko abari ku Kibuga cy’Indege cya Goma babidutangarije.

Indege ya MONUSCO uko yari imeze imaze gukora impanuka.
Indege ya MONUSCO uko yari imeze imaze gukora impanuka.

Ababibonye bavuga ko iyo mpanuka yaturutse ku kibazo cy’amapine kuko ngo yananiwe guhagarara igakuba ikizuru hasi.

Iyi ndege y’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Kongo ifite ibendera ry’igihugu cya Afurika y’Epfo.

Uretse kwihutira gukora ubutabazi kugira ngo bitaza guteza ikibazo izinde ndege zikoresho icyo kibuga cya Goma, Monusco ntacyo yigeze itangaza kuri iyo mpanuka.

Indege yakoze impanuka ifite ibendera rigaragaza ko ari iy'igihugu cy'Afurika y'Epfo.
Indege yakoze impanuka ifite ibendera rigaragaza ko ari iy’igihugu cy’Afurika y’Epfo.

Mu gihe Ikibuga cy’Indege cya Goma kirimo gusanwa kugira ngo kigire ubushobozi bwo kwakira indege nyinshi, impanuka yabaye ntacyo yigeze yangiza ndetse n’abari bari muri iyo ndege bose bavuyemo ari bazima.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Haguguye Nkerabigwi

Dino yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

Iyondegenukurebaneza itaba yahanuwe na chef umenyerewe kumanura indege

alias turashimye yanditse ku itariki ya: 19-07-2015  →  Musubize

Imana ishimwe kwiyo mpanuka ntawe yahitanye kuko impanuka nkizo zikunze kugwamo abantu benshi

Havyarimana Callixte yanditse ku itariki ya: 19-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka