Gisagara: Inkuba yakubise abantu batatu umwe yitaba Imana

Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Ruturo, Umudugudu wa Akabagoti, kuri uyu wa kKbiri tariki 13 Gashyantare 2024, inkuba yakubise abantu batatu barimo bahinga bahita bajyanwa kwa muganga, nyuma umwe yitaba Imana.

Inkuba yakubise abantu 3 i Gisagara
Inkuba yakubise abantu 3 i Gisagara

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko muri aka karere ubwo harimo hagwa imvura nyinshi irimo n’inkuba, abarimo bahinga mu gishanga cy’umuceri bagiye kugama mu kazu k’umuzamu urinda muri icyo gishanga, inkuba irabakubita.

Ati “Inkuba ikimara kubakubita baguye igihumure bakomereka byoroheje, bose bahita bajyanwa ku bitaro bya Kibirizi muri aka Karere ka Gisagara, kugira ngo bitabweho n’abaganga”.

SP Habiyaremye avuga ko muri aba batatu bakubiswe n’inkuba, umwe yitabye Imana, undi akaba yamaze gutaha, mu gihe umwe akiri mu bitaro.

SP Habiyaremye agira inama abantu kwirinda gukandagira cyangwa gukinira mu mazi biruka, mu gihe cy’imvura irimo inkuba, ahubwo ko mu gihe ako gace karimo imirabyo, ari byiza ko umuntu ngo ashobora kugahunga yihuse cyane, kugira ngo adakubitwa n’inkuba.

Ati “Birabujijwe kugama imvura irimo inkuba munsi y’igiti cyangwa kwegamira ikindi kintu kirekire, cyangwa kuba ahantu hitaruye ibintu birebire nko mu kibuga cy’umupira, mu kibaya n’ahandi”.

SP Habiyaremye avuga ko abantu bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba. Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka