Gisagara: ibikorwa by’imihigo bigeze kure

Imbaraga ziracyakenewe mu bikorwa bitandukanye by’umuhigo w’uyu mwaka mu karere ka Gisagara, kugira ngo ntibabe basubira inyuma aho bageze. Ibi ni ibyatangajwe n’itsinda rigenzura ibikorwa by’umuhigo ku rwego rw’igihugu ubwo ryagenzuraga ibyo mu karere ka Gisagara kuri uyu wagatatu tariki 23/01/2013.

Isinda rigenzura imihigo ryo ku rwego rw’igihugu riyobowe na Semana Said, kuri uyu wagatatu tariki 23/01/2013 ryamurikiwe aho ibikorwa by’umuhigo w’umwaka 2012-2013 bigeze mu karere ka Gisagara mu gihe cy’amezi atandatu ashize.

Nyuma y’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hategekimana Hesron atanze ishusho rusange y’uko Akarere gahagaze mu ishyirwa mu bikorwa ry’umuhigo 2012-2013, buri mukozi ufite umuhigo mu nshingano ze yagaragarije abagize itsinda n’abitabiriye icyo gikorwa aho ibikorwa bigeze mu guhigura umuhigo.

Itsinda rigenzura imihigo ryamurikiwe aho akarere ka Gisagara kageze gashyira mu bikorwa ibyo kiyemeje muri uyu mwaka.
Itsinda rigenzura imihigo ryamurikiwe aho akarere ka Gisagara kageze gashyira mu bikorwa ibyo kiyemeje muri uyu mwaka.

Muri rusange, icyagaragaye ni uko umuhigo urimo guhigurwa ku rugero rushimishije cyane kuko hari imihigo yarangiye 100% nko kubaka ibyumba by’amashuri, kubaka umuyoboro w’amazi Ndora-Gishubi abaturage bakaba barabonye amazi meza, gushyira Public TV mu mirenge igize akarere. Ariko kandi hari n’ahagikenewe imbaraga.

Bamaze kubona uko ishyirwa mu bikorwa ry’umuhigo rihagaze, umuyobozi w’itsinda yagaragarije abitabiriye igikorwa ko anejejwe cyane n’aho ibikorwa bigeze, bikaba bitanga icyizere ko umuhigo uzahigurwa 100%, ariko kandi abasaba kutirara ngo bagabanye imbaraga kuko hari ibikigomba gukorwa.

Yatanze inama zo kwita cyane kuri mutuelle de santé, kuko ngo n’ubwo Gisagara iri hejuru ugereranyije n’ahandi banyuze, itaragera ku 100% ry’abaturage bose, bivuga ko hakiri abaturage badashobora kwivuza baramutse barwaye.

Yasabye ko ibikorwa byakwihutishwa ku buryo icyunamo kizatangira birimo kurangira, ukwezi kwa Gicurasi kukibanda kuri raporo z’ibikorwa, ku buryo ukwezi kwa Kamena kuba uko kugaragaza ibyagezweho.

Abitabiriye igikorwa cyo kumurika imihigo mu karere ka Gisagara.
Abitabiriye igikorwa cyo kumurika imihigo mu karere ka Gisagara.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Donatille Uwingabiye, avuga ko imbaraga zo zihari kandi ko zidateze gucika kuko icyo bagamije ari uguteza imbere akarere kabo n’igihugu muri rusange, akavuga ko ku byo kuba bazaza ku mwanya w’imbere kurusha ubushize ari byiza ariko ko babikorera ubundi bagategereza ipiganwa.

Ati “Twe turakora ibyo twiyemeje, tugashyiraho imbaraga kuko ikiturangaje imbere ni imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bose kandi urwego turiho byagaragaye ko ari rwiza. Kuba dushobora kuza ku mwanya w’imbere ibyo turabyifuza cyane, ariko mbere na mbere turabikorera, tukabisengera maze tugapiganwa”.

Akarere kiyemeje gufata ingamba zo kuzamura cyane imihigo ikiri hasi, gahamagarira abayobozi bose kubigira ibyabo kandi bagakorana cyane n’abaturage.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo nibakaze umurego ku byerekera na ruswa mu nzego zo hasi hariya mu tugali

MUHIRE Denys yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka