Gisagara: Ibibazo by’amasambu byahinduye isura

Mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’amasambu mu karere ka Gisagara hagaragaye abari barumvikanye bagasaranganya ubutaka basubiranyemo nyuma y’aho komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yabasobanuriye ko ubutaka bufitweho uburenganzira n’ubufitiye icyangombwa.

Ubwo abayobozi b’akarere ka Gisagara bajyaga gukemura ibibazo by’amasambu bikunze kugaragara mu murenge wa Mamba muri aka karere, abaturage bafite ibibazo by’amasambu bavuga ko bayahawe na Leta ngo bayakoreremo kuko abari Abarundi bari barayatijwe mbere ya 1994 bari basubiye iwabo, nyuma ababakomokaho baragarutse bashaka imitungo y’ababyeyi babo, bamwe basubizwa amasambu abandi barumvikana barasaranganya.

Muri iyi minsi rero haragaragara ikibazo aho komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ihaviriye ikababwira ko umuntu ufite ibyangombwa by’isambu ari iye. Abari barumvikanye bagasaranganya bisubiyeho birukana abo bantu bakomoka ku Barundi bitwaje ko nta byangombwa by’ubutaka bagira.

Abayobozi mu karere ka Gisagara bumva ikibazo cy'umuturage wasaranganyijwe isambu.
Abayobozi mu karere ka Gisagara bumva ikibazo cy’umuturage wasaranganyijwe isambu.

Kamana Faustin umwe muri aba bari barasaranganyijwe ati “Uwari warampaye aho mpinga avuga ko yigeze kumenya umuryango wanjye, yambwiye ko ubu isambu ngomba kuyivamo kandi n’ubundi ntinyanditseho none ubu ntaho mfite nkorera cyangwa natura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara n’itsinda bajyanye nyuma yo kubona iki kibazo cyafashe indi sura, basabye ko hakorwa urutonde rw’ibibazo bimeze nkabyo kugira ngo bishakirwe igisubizo kirambye.

Ikindi cyagaragaye ni uko abatijwe amasambu bayibarujeho batabifitiye uburenganzira nk’uko amasezerano bagiranye n’ubuyobozi bw’icyahoze ari Akarere ka Gikonko abigaragaza.

Umuturage twaganiriye Hareriman Cassien uhagarariye Inama Njyanama y’murenge avuga ko asanga aba bantu bose basaranganywa n’ubwo itegeko ryo gusaranganya ryarangiye.

Ati: “aba baturage bose bahawe na Leta; ari abo Barundi batijwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe, Abanyarwanda nabo bahatuye batijwe n’ubuyobozi kuko abo Barundi batari bahari. Niyo mpamvu mbona ko bose niba nta aho gukorera bafite bagabanywa ubwo butaka hatitawe ku bindi bintu ibyo aribyo byose.”

Mu murenge wa Mamba kimwe n’indi yegereye igihugu cy’Uburundi haracyagaragara ibibazo by’amasambu, aho usanga isambu yaratunzwe n’abantu batatu batandukanye kubera guhunga no guhunguka. Ubuyobozi bw’akarere burizeza abaturage gushaka igisubizo vuba.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashimiye kubwo ubushishozi kumasambu hanyuma icyavuzwe mukiganiro kuwa 14/12/2013 saa tatu za mugitondo mukiganiro kuri radio Rwanda Nyakubahwa Umuyobozi wa FARG asobanura kumacumbi yubatswe na FARG iby’imfubyi bikorwaho iki? ko hasohoka impapuro inzu zibanditseho bakabuzwa kuzisinyira? nyamara nacyo nikibazo kuko iyo udasinye abandi basinye sintekereza ko aho zijya niba bagufata nkaho ubaho? nacyo mukidufashe.arko bishobotse Nyakubahwa Umuyobozi wa FARG yakongera kudufasha ageza ayo mabwiriza nkuko yabivuze ku itari nanditse hejuru kumirenge Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka