Gisagara: Gukorera mu matsinda ngo batumye abagore bagira uruhare mu kuzamura ingo zabo
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mugombwa ho mu Karere ka Gisagara bavuga ko nyuma yo kwibumbira mu matsinda y’ubwizigame basigaye bafatanya n’abagabo babo mu guteza imbere ingo.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mugombwa bibumbiye mu matsinda y’ubwizigame; bavuga ko mbere yo kwizigama muri aya mashyirahamwe bahoraga bategereje ko umugabo ari we utanga amafaranga yo gukemura ibibazo by’urugo byose.
Uwimana Jeanne ati “Mbere numvaga nyine umutware ari we ugomba kutumenya mu rugo, agahaha ibyo kurya akamenya amashuri y’abana ndetse nanjye akanngurira igitenge, jye nkaba mu rugo gusa.”
Mukeshimana Valentine na we ahamya ko nk’uko na we yahoraga ategeye ukubobo umugabo ari na ko abagore benshi bo mu gace atuyemo babagaho, umugabo atagira icyo abona bakaburara.
Umwe mu bagabo batuye mu Murenge wa Mugombwa yemeza ko atakivunika cyane ashaka iterambere ry’urugo wenyine, kuko we n’umugore we bafatanya.
Ngo nyuma yo kubona amatsinda batangiye kujya bizigama bigatuma bagira uruhare mu guteza imbere imiryango yabo.
Nzeyimana, umwe mu bagabo batuye uyu murenge, agira ati “Bigaragara ko kuva aho umugore wanjye atangiriye kumfasha kuva agiye mu itsinda. Yahakuye amafaranga make make tugashyira hamwe tugashanka icyatuzamura, tukigurira inka cyangwa imyaka nk’ibishyimbo tugahunika.”
Uku kuba abagore bo mu Murenge wa Mugombwa babasha kugera ku bikorwa bitandukanye birimo kwizigama bakabasha gufasha ingo zabo, bahamya ko babikesha ubuyoboi bwiza bwabahaye ijambo bukabageza no ku mutekano usesuye na bo bakaba bariyemeje kubikoresha biteza imbere.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gukorera mu matsinda ni byiza birafasha cyane bituma abayarimo basangira inyungu