Gisagara: Basanga kurera neza abo wabyaye na bwo ari Ubutwari

Abatuye mu Kagari ka Sabusaro mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ari ho iwabo w’Intwari Agatha Uwiringiyimana, baterwa ishema n’Intwari yavutse iwabo, bakanavuga ko kurera neza abo wabyaye ari bwo butwari bukomeye.

Mu Kagari ka Sabusaro hari abatekereza ko kurera neza abo wabyaye ari bwo butwari bukomeye
Mu Kagari ka Sabusaro hari abatekereza ko kurera neza abo wabyaye ari bwo butwari bukomeye

Ubwo bizihizaga Umunsi w’Intwari tariki ya 1 Gashyantare 2024, uwitwa Emmanuel Hategekimana yagize ati “Kurera neza umuryango uguturukaho ni bwo butwari bukomeye. Erega burya tugira icyo tumarira Igihugu ari uko twabaye abantu bazima! Iyo twabaye babi ntacyo tuba tukimariye Igihugu, ahubwo tuba dushaka kugisubiza inyuma.”

Akomeza agira ati “Ubwo rero abana tubyaye iyo babaye bazima, buba ari ubutwari kuri se na nyina.”

Jean Damascène Amani na we ati “Umuntu nakwita Intwari ni ukunda bagenzi be, cyangwa se akaba yatanga nk’amakuru ku kibi gitegurwa, bityo ikibi cyari guhemukira benshi kigakumirwa.”

Olive Nyiransengimana we avuga ko afatiye ku bo abona badashaka gukora bateze kuzafashwa cyangwa kwiba, asanga no kwigira ari Ubutwari.

Ati “Ubutwari ni ukuba utunze nk’iyo nka, ukabana neza n’abantu, wabona amafaranga ugashaka ukuntu wateza imbere urugo rwawe.”

Jean de Dieu Sinamenye we ngo n’ababagezaho iterambere ni Intwari, bityo akaba yiteguye kwita Intwari uzabazanira imodoka zibageza i Huye, kuko kugeza ubu abatabasha kubona amafaranga ya moto bakora urugendo rw’amasaha atatu cyangwa ane.

Ati “Twagize icyifuzo cyo kubona imodoka zitujyana mu mujyi, PSF yiyemeza kuzabidukorera. Urumva na bo bazaba bakoze gitwari! Hari n’ahantu muri aka Kagari kacu hataragera amashanyarazi. Uwabidukorera na byo byaba ari Ubutwari da!”

Naho ku bijyanye n’ibinyuranye n’Ubutwari, ni ukuvuga ubugwari, Dancille Mukagisanura agira ati “Ibigwari ni ba bandi babyuka bafashe mu mifuka, ba bandi biba iby’abandi. Ababona abandi bubaka bo bagatekereza kubasenyera na bo ni ibigwari.”

Emmanuel Hategekimana na we ati “Kuba udakora ugatungwa no gusabiriza ni ubugwari. Umuntu wateguye Jenoside rwose namugaya, ni ikigwari cya burundu. Ubiba amacakubiri, uhakana akanapfobya Jenoside na we ni ikigwari. Kimwe n’umuntu urenganya undi.”
Marie Claire Joyeuse

Inkuru zijyanye na: Intwari z’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka