Gisagara: Agasozi ka Sabanegwa ntikavugwaho rumwe n’impande zombi u Rwanda n’u Burundi

Agasozi ka Sabanegwa gaherereye mu gishanga cy’Akanyaru mu karere ka Gisagara aho u Rwanda ruhurira n’u Burundi; hakaba hashize igihe Abanyarwanda bemeza ko ari akabo Abarundi nabo bakavuga ko ari akabo nk’uko abahaturiye babivuga.

Sabanegwa Abarundi bita Sabanerwa ni agasozi umuntu agereranyije gafite ubuso bwa kilometero kare hafi 2, uruzi rw’Akanyaru rukanyura inyuma.

Aka gasozi kari gatuweho n’umuturage umwe w’umurundi kugera ubwo tariki 15/05/2014 hatangiye kubakwa andi mazu abiri y’Abarundi ariko abasirikare b’u Rwanda bahagarika iki gikorwa kuko Abanyarwanda bavuga ko ikibazo cy’aka gasozi kikiri kwigwaho na komisiyo ibishinzwe bityo hakaba ntawemerewe kuhubaka.

Aba baturage b’i Burundi babujijwe kubaka nabo bahuruje ingabo zabo ziraza zihagarara ku nkiko z’igihugu cyazo kugera n’ubu zikaba ariho zirindira umutekano ku ruhande rw’u Rwanda narwo abasirikare bagumye mu birindiro byabo.

Abaturage baturiye aka gasozi mu murenge wa Kigembe mu kagari ka Rubona umudugudu wa Nyakabuye, bavuga ko atari ubwa mbere uyu musozi ushatse gutera ikibazo kuko ngo kuva kera buri ruhande ruwiyitirira maze byaba ari igihe cy’ihinga buri gace kagashaka kuba ariko kawuhinga.

Agasozi ka Sabanegwa gaherereye mu gishanga cy'Akanyaru.
Agasozi ka Sabanegwa gaherereye mu gishanga cy’Akanyaru.

Mukanyandwi Jeannette utuye mu mudugudu wa Nyakabuye ati “Kuva kera ndi umwana muto data yahingaga muri kiriya gishanga no kuri kariya gasozi ka Sabanegwa, muri 1994 twarahunze aho tugarukiye nabonye ari Abarundi bahahinga ariko rwose jye mbona ari mu Rwanda, ko se Akanyaru kanyura inyuma y’agasozi”.

Nk’uko abaturage bo muri aka gace babivuga ngo ikibazo cya Sabanegwa ntigitangiye ubu, ni nabyo bigaragazwa n’ibitangazamakuru binyuranye aho byagiye byandika inkuru zivuga kuri aka gasozi, nk’urubaga rwa internet www.irinnews.org rwanditse inkuru ku iyigwa ry’ikibazo cy’aka gasozi ku mpande zombi u Rwanda n’u Burundi mu kwezi kwa 5 umwaka wa 2006.

Abaturage banavuga kandi ko no mu myaka ibiri ishize abayobozi ku mpande zombi bongeye guhurira kuri aka gasozi bemeza ko bagiye gukemura iki kibazo ariko bikaba bivuga ko kitakemutse niba hatarumvikanwa uko aka gasozi kagomba gukoreshwa.

Nta kibazo cy’umutekano kiri mu gace agasozi ka Sabanegwa gaherereyemo

N’ubwo hagiye gushira icyumweru habayeho iki kibazo ndetse ku nkiko zombi n’ubu hakaba hari abasirikare bashinzwe gucunga umutekano, abaturage bagereye aka gasozi ka Sabanegwa baravuga ko nta kibazo cy’umutekano bafite kandi ko ibikorwa byabo bikomeje nk’uko bisanze.

Nyirantaho utuye mu kagari ka Rubona ati “Iyo tutabona abasirikare ntitwari no kumenya ko hari uwaje kuri aka gasozi, nta mutekano tubuze, twarakomeje turahinga ndetse n’abahinga hafi y’aka gasozi barahinga nta kibazo, no gutaha ntawe udukoma imbere, mbese ubuzima ni ubusanzwe”.

Ku ruhande rw’igihugu cy’u Burundi naho bavuga ko nta kibazo gihari nk’uko inkuru iri ku rubuga rwa internet rwa radiyo na televiziyo by’iki gihugu www.rtnb.bi ibivuga aho igira iti “Nta makimbirane ajyanye n’agasozi ka Sabanerwa ahari nk’uko bitangazwa na guverineri w’intara ya Ngozi Claude Nahayo”.

Uruzi rw'Akanyaru runyura inyuma y'aka gasozi hakurya hakaba i Burundi.
Uruzi rw’Akanyaru runyura inyuma y’aka gasozi hakurya hakaba i Burundi.

Ibi kandi nibyo bigarukwaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe Bigirimana Augustin, aho avuga ko ubwo abayobozi ku mpande zombi bo mu karere ka Gisagara ndetse no mu ntara ya Ngozi bahuraga, hasobanuwe ko komisiyo ishinzwe kwita ku bijyanye n’imipaka n’imbibi hagati y’ibi bihugu igomba kubanza igakemura iki kibazo.

Akomeza asobanura ko Abarundi bavuga ko batari basobanukiwe n’imyanzuro yafashwe n’iyi komisiyo, nabo bemeza ko koko habanza hagashakwa igisubizo, hagakomeza kurindirwa umutekano gusa kugirango hatagira abaturage bahavogera.

Ati “Nta kibazo cy’umutekano gihari twaganiriye n’abayobozi b’i Burundi kuri uyu wa mbere, tuvugana ko dukwiye gutegereza komisiyo ikemeza niba aka gasozi ari ak’Abanyarwanda cyangwa Abarundi kugera ubu nta nyirako gafite. Uburinzi burakorwa nk’uko bisanzwe abaturage nabo barakomeza ubuzima nta kibazo gihari”.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka